RFL
Kigali

Ikipe ya AS Roma yaraye mu bitaro yakuyeyo inkuru nziza

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:15/04/2024 8:27
0


Abakinnyi ba AS Roma ndetse n'umutoza wayo Daniele De Rossi, ijoro rinini barimaze mu bitaro bya Udine, ubwo bari basuye Evan Ndicka wari wagize ikibazo mu mukino wahuzaga AS Roma na Udinese.



Ubwo AS Roma yanganyaga na Udinese igitego kimwe kuri kimwe, umukino wasubitswe ku munota wa 71 nyuma yuko myugariro wa AS Roma, Evan Ndicka yari yituye hasi bitunguranye, benshi bagize ubwoba ko uyu mukinnyi ashobora kwitaba Imana.

Ubwo umukino wasubikwaga, myugariro Evan Ndicka yahise ajyanwa mu bitaro bya Udine kwitabwaho bikomeye cyane. Abakinnyi bose ba AS Roma bari mu mujyi wa Udinese, bihutiye kugera ku bitaro bya Udine, kureba uko mugenzi wabo ukomoka muri Cote d'Ivoire ubuzima bwe buhagaze.

Amakuru dukesha ibinyamakuru birimo Sky Sports Italian, Roma force na One Football, avuga ko abakinnyi ba AS Roma bageze mu bitaro, basanga ubuzima bwa Evan Ndicka buhagaze neza, gusa abaganga batangaza ko uyu mukinnyi atari yagize ikibazo cy'umutima nk'uko byari byaketswe mbere yo kugezwa mu bitaro.

Nyuma yo kumva igisubizo cy'uko Evan Ndicka atagize ikibazo cy'umutima, abakinnyi ndetse na Danielle De Rossi utoza AS Roma, byabanejeje, kubera ko basobanukiwe neza ko iyo umukinnyi afite ibibazo by'umutima, akenshi na kenshi agwa mu kibuga akitaba Imana.


Abakinnyi ba AS Roma ndetse n'umutoza wayo Daniele De Rossi baraye mu bitaro bya Udine bagiye kureba uko mugenzi wabo ukomoka muri Cote d'Ivoire, Evan Ndicka ameze


AS Roma ikigera mu bitaro yahise itangaza inkuru nziza y'uko Evan Ndicka ari koroherwa 


Abaganga kandi batangaje ko myugariro Evan Ndicka atagize ikibazo cy'umutima nk'uko byari byacyetswe mbere yo kugezwa mu bitaro bya Udine 


Evan Ndicka yikubise hasi amarabira ku mukino wahuzaga AS Roma na Udinese 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND