RFL
Kigali

Undi mukinnyi wa Real Madrid yakorewe irondaruhu

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:14/04/2024 14:04
0


Undi mukinnyi wa Real Madrid, Aurélien Tchouaméni yakorewe irondaruhu nyuma ya Vinicius Junior usanzwe urikorerwa.



Ku munsi w'ejo kuwa Gatandatu nibwo mu gihugu cya Espagne hakinwaga umukino wo ku munsi wa 31 muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere. Saa kumi n'ebyiri n'iminota 30 ikipe ya Mallorca yari yakiriye Real Madrid kuri Estadi Mallorca Son Moix.

Uyu mukino warangiye Real Madrid itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Aurélien Tchouaméni ku munota wa 48 ku ishoti riremeye yari arekuye inyuma y'urubuga rw'amahina.

Nk'uko ikinyamakuru Daily Mail cyabyanditse,ubwo uyu mukinnyi ukomoka mu Bufaransa yishimiraga iki gitego cye cya 3 atsinze muri uyu mwaka w'imikino, umufana wa Mallorca yamukoreye irondaruhu akora ibimenyetso by'inkende ndetse anavuga izina rye.

Aurélien Tchouaméni afite inkomoko mu gihugu cya Cameroon dore ababyeyi be ariho bakomoka nubwo yavukiye mu Bufaransa.

Ibi bibaye ku mukinnyi wa Kabiri wa Real Madrid nyuma ya Vinicius Junior ujya uri korerwa cyane ndetse yewe muri Espagne ibikorwa by'irondaruhu bikomeje gufata intera dore ko mu minsi yashize hari umukinnyi ukomoka muri Senegal ukina mu ikipe ya Rayo Majadahonda yo mu cyiciro cya 3 witwa Cheikh Kane Sarr warikorewe ,we n'abandi bakinnyi bakinana bafata umwanzuro wo kuva mu kibuga umukino utarangiye bituma usubikwa.


Aurélien Tchouaméni yakorewe irondaruhu ubwo yajyaga kwishimira igitego


Irondaruhu muri Espagne rikomeje gufata intera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND