RFL
Kigali

Police FC yatsinze Amagaju, Gorilla iguma gushushubikana Etoile de L'Est mu cyiciro cya kabiri

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/04/2024 18:22
0


Ubwo kuri uyu wa Kabiri hakinwe imikino ibiri y'umunsi wa 26 wa shampiyona "Rwanda Primus Premier", Police FC ikaba yatsinze Amagaju naho Gorilla FC itsinda Etoile de L'Est.



Police FC n'Amagaju byakinaga umukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona yu Rwanda. Police FC yamanutse mu kibuga ifite amanota 36 ari iya gatanu, mu gihe Amagaju yo yamanutse mu kibuga ifite amanota 35 akaba yatangiye umukino afite amanota 35.

Umukino watangiye amakipe yombi ari gukinira mu kibuga hagati, ariko uko iminota yagiye yicuma amakipe ku mpande zombi aratinyukana. Ku munota wa 6, Shaban Loic Rashid w'amagaju yabonye uburyo bwo gutsinda igitego, nuko umuzamu wa Police FC Rukundo Onesme arasohoka amutanga umupira awukuraho n'ikirenge.

Ku munota wa munani, Police yabonye uburyo buturutse kwa Mugisha Didier ahererkanya umupira na Muhadjir, nuko arekuye umupira muremure ashakisha Abed Bigirimana, umuzamu w'Amagaju Ndikuriyo Patient umupira awukuraho.

Amagaju yagumye gutera igitutu imbere y'izamu rya Police, ku munota wa 10 itera ishoti rya Tuyishime Emmanuel, ku wa 12 naho ishoti rya Nkurunziza Seth nuko ayo mashoti yose akurwamo na Rukundo Onesme.

Ndikuriyo Patient wari  mu izamu ry'Amagaju, yagumye kurokora ikipe ye ubwo yari yugarijwe n'abakinnyi barimo Hakizimana Muhadjir, Savio Nshuti na Mugisha Didier.

Ku munota wa 26 Police FC yongeye kubona uburyo bwiza imbere y'izamu ry'Amagaju, Mugisha Didier ahaye umupira Nshuti Savio, nuko Savio ahita atera umupira ahubutse nuko awutera hejuru y'izamu.

Hagati y'umunota wa 25 na 33 ba myugariro b' Amagaju baranzwe no kuba maso, bagakuramo imipira yabaga izamukanywe n'abakinnyi ba Police FC.

Ku munota wa 35, Ndayishimiye Edward yateye ishoti riremereye mu izamu rya Police, nuko umuzamu Rukundo Onesme umupira awukuramo nta ikibazo.

Umukino wagumye gukinwa amakipe yombi agerageza kwatakana, ariko ubwugarizi kuri buri kipe buguma kuba maso. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.


Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa 

Igice cya kabiri cyatangiye na none amakipe yombi ari kwatakana, gusa Amagaju aba ariyo arushaho kugariza izamu rya Police mu mipira yanyuzwaga kwa Ndayishimiye Eduard gusa umuzamu wa Police arushaho kuba ibamba.

Ku munota wa 50 Shaban Rashid Loic yongeye kurekura ishoti rikomeye ishoti mu izamu rya Police, kubw' amahirwe macye umupira uca ku ruhande.

Uko umukino wagiye ukura mu gice cya kabiri, Amagaju yakomeje kotsa igitutu gikomeye imbere y'izamu rya Police, gusa ubwugarizi bwayo buguma kuba ibamba.

Ikipe y'Amagaju yagumye kuryoherwa no kwataka, ku munota wa 65 Mugisha Didier azamukana umupira acenga ba myugariro b'Amagaju nuko umupira ugeze kwa Savio Nhuti umupira ahita awushira mu izamu. Police FC yahise itangira kuyobora umukino n'igitego kimwe ku busa bw'Amagaju.

Ku munota wa 71 Amagaju yongeye kugerageza uburyo imbere y'izamu rya Police, nuko Rukundo Abdul Rahman ateye umupira atareba izamu umupira uca ku ruhande.

Ku munota wa 74 Mugisha Didier yazamukanye umupira, arekuye ishoti mu izamu rya Amagaju, nuko ba myugariro bawugaruza intoki, umusifuzi atanga Penaliti.

Penaliti ya Police yatewe neza na Hakizimana Muhadjir ku munota wa 74 nuko Police FC ihita ibona igitego cya kabiri.

Ku munota wa 93 Ismaila Molo wa Police FC yazamukanye umupira nuko asigaranye m'umuzamu Ndikuriyo Patient nuko umuzamu aramutega ahita ahabwa ikarita y'umutuku, police ihita ihabwa kufura.

Ndikuriyo Patient akimara kubona ikarita y'umutuku, yahise asimburwa na Twagirimana Pacific wahise anakuramo kufura ya Police.

Umukino wahise urangira ari ibitego bibiri bya Police ku busa bw' Amagaju.

Gutsinda uyu mukino byatumye Police FC irara ku mwanya wa kane n'amanota 39, naho Amagaju yo aguma ku mwanya wa karindwi n'amanota 35.

Mu wundi mukino wahuje Etoile de L'Est na Gorilla FC warangiye Gorilla itsinze Etoile de L'Est igitego kimwe ku busa nuko Gorilla iguma gushimangira ko izaguma mu kiciro cya mbere naho Etoile de L'Est iguma kugaragaza ko izamanuka mu kiciro cya kabiri.

Umukino wa Etoile de L'Est na Gorilla, Gorilla yatsinze igitego ku munota wa Kane, kikaba ari nayo cyatumye Gorilla iguma kuva mu manegeka.

Gutsinda umukino wa Etoile de L'Est ku ruhande rwa Gorilla, wari umukino wa kabiri yari itsinze yikurikiranya, dore ko ku wa Gatandatu yari yatsinze Police FC ibitego bibiri ku busa kuri Kigali Pele Stadium.

Ubu amakipe ari mu umurongo utukura ni Etoile de L'Est ibarizwa mu karere ka Ngoma na Bugesera ibarizwa mu karere ka Bugesera zombi ni mu Burasiraziba bwu Rwanda.

Nubwo Bugesera FC iri mu murongo utukura, ishobora kuwuvamo mu gihe hagati ya Etincelles na Sunrise hagira itsikira, nuko Bugesera igatsinda umukino ifitanye na Marines ku tariki enye Mata.

 Uko urutonde rwa Shampiyona ruhagaze kugeza ubu:

1. APR FC : 59

2. Rayon Sports: 48

3. Musanze FC: 44

4. Police FC: 39

5. Mukura VS : 39

6. AS Kigali : 37

7. Amagaju : 35

8. Kiyovu Sports : 34

9. Muhazi United : 32

10. Gasogi United : 29

11. Gorilla FC : 29

12. Marines : 28

13. Etincelles: 26

14. Sunrise: 26

15. Bugesera FC : 24

16. Etoile de L'Est : 22


Police FC yatsinze Amagaju ibitego bibiri ku busa ihita ifata umwanya wa kane 


Nshuti Savio niwe watsinze igitego cya kabiri cya Police FC 


Hakizimana Muhadjir yagize uruhare rukomeye mu ntsinzi ya Police FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND