Umwanditsi wa filime, Dusenge Xavier yatangaje ko yamaze kurangiza Filime ye ya mbere yise “Our Unity” ishingiye kandi igaragaza urugendo rw’ubumwe bw’Abanyarwanda, nyuma y’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye.
Iyi filime
igaragaza uruhare rw'abayirokotse mu kubaka ubumwe binyuze mu kubabarira
ababahemukiye bakemera ibyo bakoze bagasaba imbabazi.
Igaraza ko
kandi ko n’ubwo bitari byoroshye kongera kunga ubumwe bitewe n'ibikomere byasizwe
n'ingaruka za Jenoside mu muryango nyarwanda, ariko ko byashobotse betewe na
Politiki nziza ya Leta y'Ubumwe yimakaza ubumwe bw'Abanyaranda, ikarwanya
ivangura iryo ryose;
Igaca umuco
wo kudahana ndetse mu buryo bwo kongera kubanisha Abanyarwanda ikaba yarashyizeho
Gacaca kugira ngo hatangwe ubutabera kandi bwunga.
Ni filime
kandi yakinwe n'urubyiruko mu buryo bwo kugaragaza uruhare rw'urubyiruko mu rugendo
rwo kubaka ubumwe bw'abanyarwanda, byose biturutse ku miyoborere myiza.
Bitandukanye
no hambere aho urubyiruko rwigishwaga ivangura rishingiye kumoko n' ronda karere,
bikigishwa no mumashuri.
Bikaba byaratumye abiganjemo urubyiruko ari bo bashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari imaze igihe itegurwa.
Mu kiganiro
na InyaRwanda, Xavier yavuze ko yatekereje gukora iyi filime ubwo yari akiri ku
ntebe y’ishuri mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 2013 ubwo yigaga muri école Technique
Saint- Kizito.
Yabanje
kuyandika nk’ikinamico yifuzaga ko izakinwa muri mu kwizihiza isabukuru ya AERG
Isoza umwaka bitewe n’uko ubwo yigaga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye
yabarizwaga muri AERG ari kumwe n’abandi benshi.
Uyu musore
avuga ko ubwo yajyaga kwiga muri Saint Kizito i Save yasanze ababarizwa muri
AERG ari bacye cyane, akibaza impamvu abandi batayijyamo.
Ati “Kuko n’ubwo
AERG ishingwa umunyamuryango-shingiro yari umunyeshuri wacitse ku icumu, ariko
ntibyatinze abayishinze babonye ari byiza ko bafungura amarembo n'abandi
babyifuza bakayizamo.
“Nibwo
bashyizeho umunyamuryango w'umuyoboke nu w'icyubahiro. Kuri njye AERG nyibona
nk'isoko y'ubumwe mu rubyiruko. Kuko muri AERG batumiraga abahagarariye
amashuri, nibwo nanditse ndavuga nti reka nzatambutse ubutumwa bushishikariza
abantu kuza muri AERG, mbereke ibyiza byayo ndetse banamenye ko ubishaka wese
ayizamo nkanatekereza ko wasanga n'abayobozi ba AERG yaho muri Saint Kizito
batubahiriza amahame yayo nkuko ari.”
Uyu musore
avuga ko muri we yakomeje kwandika iyi filime yifuzaga kuyitambutsa mu bihe byo
kwizihiza isabukuru ya AERG, ariko azitirwa n’uko yari ageze mu mwaka wa
Gatandatu ari gusoza amasomo, bimusaba kwandika igitabo no kugisobanura.
Akimara
gusoza amashuri yisumbuye, yagize igitekerezo cyo guhindura icyari ikinamico
akagikoramo filime ariko ntibyahise bimukundira.
Ati “Nahise
ntekereza kuzayikoramo film, ariko sibyari guhita binkundira kuko nahise njya
kwiga Kaminuza.”
Mu 2020 yatangiye gushaka ubumenyi mu bijyanye no gukora filime, ajya kwiga muri KFTV School yiga ibijyanye no gukina filime, ntiyasoza bitewe na Covid-19.
Mu 2021,
yongeye kubura umushinga ndetse akora ku bikorwa binyuranye bifite aho bihuriye
na Cinema mu rwego rwo kwitegura kuzashyira hanze iyi filime.
Mu 2022
atangira urugendo rwo gukora kuri iyi filime ‘Our Unity’. Ati “Gusa mbona
ubutumwa butari kiri ubwo abanyeshuri bo muri Saint Kizito gusa, ahubwo
nabugira ubw'Abanyarwanda bose.”
“Nibwo
bwahindutse ubutumwa bugaragaza urugendo rw'ubumwe n’ubwiyunge, n'uruhare rw'urubyiruko
muri urwo rugendo tubifashijwemo na Leta yashyize imbere ubumwe
bw'abanyarwanda.”
Yavuze ko
nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, urubyiruko rusabwa
gukomera ku bumwe ‘tukabusigasira, twirinda uwashaka kudusubiza mu mateka mabi
yaranze Igihugu cyacu’. Ati “Ubumwe ni rwo rufunguzo ruzatugeza ku Rwanda
twifuza.”
Iyi filime yakinnyemo
Dusenge Xavier (Umukinnyi w’ibanze), Umurerwa Clear (Umukinnyikazi w’ibanze),
Uwase Pacifique, Bizabavaho Noel, Ngendahimana Emmy, Umurangwa Janvier,
Twagirimana Ignace, Mukamana Solange, Iradukunda Elysee, Mayanja Olivier,
Maniragaba Joseph, Rutayisire Vincent, Nkusi Jean Baptiste, Simeon Calvin
ndetse na Uhagaze Alex.
Umwanditsi
wa filime, Dusenge Xavier yashyize hanze filime igaruka ku ruhare rw’Abarokotse
Jenoside mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge
Uwarokotse
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 arimo gutanga ubuhamya muri filime
Aha yarimo
gushimira umubyeyi wamureze nyuma yo kugirwa impfubyi na Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994
Muri filime,
bari bafite ipfumwe ryo kuba ababyeyi babo barakoze Jenoside
Yamubaga
hafi no mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
N’ubwo
ababyeyi be aribo bamwiciye umuryango, ariko kuva bahurira mu mashuri yisumbuye
babaye inshuti kugeza basoje Kaminuza
Imyaka 13 irashize iyi filime itangiye kwandikwa- Hari gutekereza urubuga izanyuzwaho kugirango izagere kuri benshi
Iyi filime yatangiye kwandikwa ari ikinamico yari igenewe kwizihiza isabukuru ya AERG
TANGA IGITECYEREZO