RFL
Kigali

Kepler VC na APR WVC zegukanye irushanwa rya Memorial Kayumba

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/03/2024 16:00
0


Ikipe ya Kepler Volleyball Club mu bagabo na APR WVC mu bagore, nizo zegukanye igikombe cyo Kwibuka cya Memorial Kayumba cyabera mu Majyefo y'u Rwanda.



Imikino ya Memorial Kayumba 2024, yatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Werurwe, ikaba yashojwe kuri iki cyumweru aho yaberaga ku bibuga bitandukanye byo mu karere ka Huye.

Ku wa gatandatu hakinwe imikino y'amatsinda mu bagabo n'abagore, aho umunsi warangiye muri buri cyiciro hamenyekanye amakipe azakina imikino ya 1/2.

Mu bagabo, ikipe ya Kepler VC ikaba yaratomboye KVC VC, naho Police VC itombora guhura na Gisagara VC.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, nibwo imikino ya 1/2 yabyutse iba, ikipe ya Police VC itsinda Gisagara, naho Kepler itsinda ikipe ya KVC.

Ku mukino wa nyuma ikipe ya Kepler VC yaje gutsinda Police VC amaseti atatu ku busa, ihita yegukana igikombe. Iseti ya mbere yarangiye ari amanota 27-25,iya kabiri iba amanota 25-21, naho iseti ya gatatu iba amanota 25-20.

Mu bagore, ikipe ya APR WVC yahuriye ku mukino wa nyuma na Police WVC, APR WVC iyitsinda amaseti atatu ku busa. Iseti ya mbere yarangiye ari amanota 25-18, iseti ya kabiri irangira ari amanota 25-17, naho iseti ya gatatu irangira ari amanota 25-21, APR WVC ihita yegukana igikombe.

Amakipe ya Police yose yatsindiwe ku mukino wa nyuma haba mu bagabo n'abagore, umwaka ushize niyo yari abitse iki gikombe bivuze ko yananiwe ku kigumana. 

Amarushanwa yo kwibuka Kayumba Emmanuel, ni amarushanwa akorwa buri mwaka mu rwego rwo kwibuka Padiri Emmanuel Kayumba, umurezi wagize uruhare runini mu iterambere ry'umukino wa Volleyball mu mashuri. 

Kayumba wahoze ari umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB) ashimirwa uruhare yagize muri Volleyball atari ku ishuri gusa ahubwo no ku rwego rw'igihugu mbere y'uko yitaba Imana mu 2009.

Kuri iyi nshuro kandi muri iri rushanwa habayemo n'agace ko gusiganwa ku magare mu bakinnyi bakiri bato 

Abanyeshuri baba bitabiriye ku bwinshi 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND