RFL
Kigali

Denver Nuggets yagiye kwa Lakers iyitsindira mu rugo

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/03/2024 11:47
0


Denver Nuggets yatsinze Los Angeles Lakers mu mukino ukomeye wa NBA, Los Angeles Lakers iguma kujya mu makipe ahagaze nabi.



Denver Nuggets na Los Angeles Lakers ni amakipe akomeye abarizwa mu Burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aya makipe n'ubundi abarizwa mu gace ka Western Conference muri NBA.

Kuri iki Cyumweru yari yakinnye, umukino wabereye kuri Crypto Arena imbere y'abafana ba Los Angeles Lakers. Kuri Crypto Arena Denver Nuggets niyo yahakuye intsinzi y'amanota 124 ku 114 ya Los Angeles Lakers.

Gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa Denver Nuggets, bayifashije kuguma gusatira imyanya myiza, dore ko igeze ku mwanya wa Gatatu ku rutonde rwo mu Burengerazuba. Denver Nuggets imaze gutsinda imikino 42, ikaba yaratakaje imikino 19.

Los Angeles Lakers yo ntabwo ibihe ari byiza nka Denver Nuggets. Lakers ubu ni iya 10 mu Burengerazuba. Los Angeles Lakers imaze gutsindwa imikino 29, ikaba imaze gutsinda imikino 33.

Uyu munsi kuri Crypto Arena, Los Angeles Lakers yihariye igice cya mbere iragitsinda, nuko Denver Nuggets igaruka mu gice cya Kabiri ikora itandukaniro maze itsinda umukino.

Mu gace ka mbere Los Angeles Lakers yatsinze amanota 33 kuri 27 ya Denver Nuggets, aka kabiri itsinda 33 kuri 31. 

Igice cya Kabiri cyihariwe na Denver Nuggets. Mu gace ka gatatu Nuggets yatsinze amanota 31 kuri 23 naho aka Kane itsinda 35 kuri 25. 

Umukino wose warangiye ari amanota 124 ya Denver Nuggets kuri 114 ya Los Angeles Lakers.

Michael Porter Jr na Nikola Jokic ba Denver Nuggets, ni bamwe mu bakinnyi bafashije iyi kipe kwikura kuri Crypto Arena. Michael Porter Jr yatsinze amanota 25 rebound 10 na assist 4, mu gihe Nikola Jokic yatsinze amanota 35 rebound 10 na assist 7.


Denver Nuggets yasanze Los Angeles Lakers mu rugo iyitsindirayo


Nikola Jokic ni umwe mu bakinnyi bafashije Denver Nuggets kwivana kwa Lakers







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND