RFL
Kigali

Paul Pogba yababajwe n'uko azamara imyaka ine atongeye gukina ruhago

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:29/02/2024 23:27
0


Umufaransa Paul Pogba ukina mu kibuga hagati muri Juventus, avuga ko yatewe igikomere n'ibihano yafatiwe byo kumara imyaka ine adakina umupira w'amaguru.



Paul Pogba avuga ko akimara kubwirwa ko yahanishijwe kumara imyaka ine adakina umupira w'amaguru, yarababaye, arashengurwa anaribwa umutima.

Mu Ukwakira 2023, ni bwo uyu mufaransa w'imyaka 30 y'amavuko, yahanishijwe kumara imyaka ine adakina umupira w'amaguru kubera ko yakoreshaga imiti yongera imbaraga mu mubiri.

Umukino Juventus yakinnye ku itariki 20 Kanama ni wo watumye Paul Pogba akekwa ko yaba akoresha ibiyobyabwenge byongera imbaraga mu mubiri. Nyuma y'uwo mukino, Pogba yarapimwe, koko bigaragara ko akoresha ibyo biyobyabwenge.

Paul Pogba yagize ati "Mba mbona ibyo nari maze kubaka mu rugendo rwanjye rw'umupira w'amaguru, byarapfuye ubusa, ntacyo bikimariye".

Paul Pogba wanyuze muri Manchester United na Juventus, avuga ko atishimiye iki cyemezo, bityo ngo akaba anateganya kujuririra umwanzuro wamufatiwe.

Yapimwe inshuro ebyiri zose, ibipimo bikaguma kugaragaza ko mu mubiri we hagezemo ibiyobyabwenge byongera imbaraga mu mubiri. Icyo gihe, yahise ahanishwa imyaka ine adakina.

Avuga ko akimara kubwirwa na Juventus ko yahagaritswe, yabanje kugira ngo ibipimo bamufashe baribeshye.

Paul Pogba naba atarava mu byo gukina umupira w'amaguru, ibihano bye bizasozwa muri 2027, ubwo azaba agize imyaka 34 y'amavuko.


Paul Pogba yashenguwe no kumva ko azamara imyaka ine adakina umupira w'amaguru kubera gukoresha imiti yongera imbaraga mu mubiri


Pogba avuga ko atekereza kuzajuririra icyemezo yafatiwe


Paul Pogba azagaruka mu kibuga muri 2027






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND