RFL
Kigali

Perezida Ruto yagiye kumuherekeza, yirukankaga ibilometero 21 mu isaha: Ubuzima bwa Kiptum

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/02/2024 10:40
0


Kelvin Kiptum wari ufite agahigo ko kwirukanka ku muvuduko wo hejuru mu marushanwa ya Marathon, yitabye Imana azize impanuka yatwaye n’ubuzima bw’umutoza we Gervais Hakizimana akaba ashyingurwa mu muhango witabiriwe na Perezida William Ruto.



Kelvin Kiptum bigaragazwa ko yabonye izuba kuwa 02 Ukuboza 1999, gusa hari n’ibindi binyamakuru byerekana ko yavutse mu 1996 akaba yari afite umwana w’imyaka 7.

Yakuriye mu misozi miremire yo mu byaro bya Chepsamo. Yari umwana w’ikinege kuri se Samson Cheruiyot. Nk’abandi bana bo mu gace yakuriyemo, yakuze ari umushumba w’inka.

Gusa ubwo ku myaka 13 yatangiye imyitozo mu mikino yo kwirukanka mu ntera ndende, kuri iyo myaka akaba ari bwo yatangiye kwitabira amarushanwa.

Muri 2018 yaciye agahigo asoza ku mwanya wa mbere yirukanka ibilometero 21 [Half Marathon] mu minota 62:01, muri Werurwe 2019 Kiptum yitabiriye Lisbon Half Marathon asoza ku mwanya wa Gatanu akoresheje iminota 59:54.

Ibi byamuhesheje amahirwe yo kwitabira andi marushanwa mu Majyaruguru no mu Burengerazuba bw’u Burayi yaje kwegukana Kass Half Marathon muri Kenya mu Ugushyingo 2019.

Guhera mu 2020 yungutse umutoza w’umunyarwanda Gervais Hakizimana ubwo yasatiraga imyaka 21 imwemerera gutangira kwirukanka muri Marathon ibilometero 42 bisaga.

Yaje kwegukana umwanya wa Gatandatu muri Valencia Half Marathon yabereye muri Espagne akoresheje ibihe bingana n’iminota 58:42, maze muri 2021 akomeza guhatana mu marushanwa anyuranye ya Half Marathon, ibihe bye byabaga biguma kuba mu minota 59.

Mu Ukuboza 2021 yaciye agahigo gakomeye yegukana Valencia Marathon yirukanka ibilometero 42.195 mu gihe kingana na 2:01:53, bituma aba umuntu wa Gatatu mu mateka uciye ako gahigo muri Kenya.

Muri Mata 2023, Kiptum yongeye guca agahigo akoresha ibihe bingana na 2:01:25 muri London Marathon, bitadinze ubwo yitabiraga Chicago Marathon aca agahigo ku isi ko gukoresha ibihe bingana na 2:00:35.

Imyitozo y’uyu mugabo yari iri ku kigero cyo hejuru aho mu cyumweru yirukankaga byibuze ibilometero 250 kugera kuri 280.

Kiptum yari yarashakanye na Asenath Cheruto Rotich bari bafitanye abana 2. Yitabye Imana mu masaha akuze yo kuwa 11 Gashyantare 2023 mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Kenya, apfana na Gervais Hakizimana wari umutoza we.

Urupfu rw’uyu mugabo n’umutoza we ntiruvugwaho rumwe aho bamwe bemeza ko ari impanuka isanzwe, abandi bagakeka ko ari ibintu byateguwe, gusa iperereza riracyakomeza.

Kuri uyu wa 23 Gashyantare ni bwo asezerwaho bwa nyuma anaherekezwe mu cyubahiro mu muhango witezwemo abanyacyubahiro bakomeye.

Perezida w’Imikino ngoramubiri ku isi, Sebastian Coe yageneye ubutumwa isi yose y’abasiporutifu abihanganisha by’umwihariko umuryango we, avuga ko asize amateka atazibagirana.

Perezida William Ruto na we yihanganishije umuryango w’uyu mukinnyi awugenera impano y’inyubako y’akataraboneka igomba kuzuzwa mu gihe cy’iminsi 40 mu kuzirikana byihariye uyu mukinnyi.Kiptum yitabye Imana azize impanuka nyuma y'igihe gito akoze amateka mu marushanwa yo kwirukankaUmuhango wo guherekeza Kiptum witabiriwe n'ibihumbi by'abantu mu gace avukamo barimo n'abanyamahanga Perezida William Ruto ari mu bitabiriye umuhango wo guherekeza Kiptum






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND