RFL
Kigali

Mvukiyehe Juvenal yasubije Kiyovu Sports ibikoresho birimo n’imodoka

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/02/2024 22:16
0


Uwahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports Company, Mvukiyehe Juvenal kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, yashyikirije ubuyobozi bwasigiwe iyi kipe ibikoresho birimo imyenda [Jersey], inyandiko z’amasezerano y’abakinnyi, bimwe mu bikombe iyi kipe yatwaye yari abitse, ndetse n’imodoka ya bisi yari yaraguzwe mu bihe bya mbere by’ubuyobo



Ni igikorwa cyaje gikurikira ihererekanyabubasha ryabaye ejo ku wa Kabiri hagati ya Bwana Juvenal n’ubuyobozi bwasigiwe Kiyovu Sports nyuma y’igenda rya Ndolimana Jean Francois Regis “General” wasohotse muri iyi kipe nyuma y’amezi atandatu (6) yonyine ari Perezida w’umuryango wa Kiyovu Sports [Kiyovu Sports Association].

Ibi kandi bibaye mu gihe hari amakuru yavugaga ko uyu “Mvukiyehe Juvenal ashobora gusubira muri iyi kipe yo ku Mumena” bijyanye n’uko kugera ubu itarabona umuyobozi ndakuka.

Ikindi babishingiragaho, ni uko  General atakibarizwa muri iyi kipe, kandi ari we byavugwaga ko bari bafitanye ibibazo by’ubwumvikane buke n’ubushingiye ku miyoborere.

Ku ruhande rumwe amakuru avuga ko impamvu iri hererekanyabubasha ryatinze gukorwa ari uko “Juvenal yasabaga ubuyobozi buragijwe Kiyovu Sports muri iyi minsi ko byakorwa bikava mu nzira, ariko bwo bugakomeza kubigendamo biguru ntege.

 Ku rundi ruhande amakuru yongera kuvuga ko ahubwo no kugira ngo iki gikorwa kibe, ari uko Juvenal yabihatirijwe na RIB nyuma yo kwakira ikirego giturutse muri Kiyovu Sports.

Mvukiyehe Juvenal yageze muri Kiyovu Sports tariki 27 Nzeri 2020, avaho muri 2023, yegujwe maze asimburwa na Ndolimana Jean Francois Regis “General” na we wahise avaho nyuma y’amezi atandatu.

Ku ngoma ya Juvenal Kiyovu Sports yatwaye igikombe kimwe, kiri no mu byo yabasubije, ndetse ikipe ye iba iya kabiri muri shampiyona ebyiri zikurikiranya, aho ibikombe byegukanwaga n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC.


Mvukiyehe Juvenal yasubije Kiyovu Sports imodoka yari yarisubije



Juvenal yasubije Kiyovu Sports n'imyambaro yayo yari abitse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND