Umunya-Kenya, Kelvin Kiptum waherukaga gushyiraho agahigo ko gusiganwa ku maguru (Marathon) mu gihe gito ku Isi n'Umunyarwanda Hakizimana Gervais wamutozaga bitabye Imana.
Nk'uko ibinyamakuru bitandukanye birimo BBC bibyandika ndetse na Police yo muri Kenya ikaba yamaze kubyemeza aba bombi byapfiriye mu mpanuka y'imodoka yabaye mu ijoro ryo ku munsi wejo ku Cyumweru.
Iyi modoka yari mu muhanda wahitwa Eldoret na Kaptagat mu Burengerazuba bwa Kenya. Kelvin Kiptum niwe waritwaye imodoka yo mu Bwoko bwa Toyota maze aza guta umuhanda arenga metero 60 aragenda agonga igiti ahita yitaba Imana n'umutoza we Hakizimana Gervais barikumwe nawe biba uko.
Undi muntu wa 3 barikumwe muri iyi modoka we ntabwo yigeze apfa ariko yakomeretse bikabije
Mu mwaka ushize wa 2023 ni bwo uyu munya-Kenya w'imyaka 24 yanditse amateka yo kuba umukinnyi wo gusiganwa ku maguru ikoresheje igihe gito aho yirutse ibirometero 42 akoresheje amasaha abiri n’amasegonda 35.
Hakizimana Gervais warufite imyaka 36 nawe wabayeho umukinnyi wo gusiganwa mu maguru yari yaratangiye gutoza Kelvin Kiptum muri 2018.
Kelvin Kiptum na Hakizimana Gervais bitabye Imana bazize impanuka y'imodoka
Kelvin Kiptum yari umunyaduhigo mu mukino wo gusiganwa ku maguru
TANGA IGITECYEREZO