Mu mashusho magufi aheruka gushyira hanze ateguza indirimbo nshya, umuhanzi Ruger yahishuye ko agiye gutangiza ‘Label’ ye bwite yitwa ‘Blown Boy Ent.'
Mu mpera z’icyumweru
gishize, ni bwo umuhanzi ukunzwe n’abatari bacye haba muri Nigeria no muri
Afurika muri rusange, Michael Adebayo Olayinka wamenyekanye ku izina rya Ruger
yashyize hanze amashusho ateguza indirimbo nshya.
Muri ayo mashusho y’amasegonda
59, Ruger agaragaza ko iyo ndirimbo nshya izasohokera muri Label ye ku giti cye
ya Blown Ent.’, nyuma y’igihe kitari gito abarizwa muri label ya Jonzing World.
Nubwo uyu musore w'imyaka 25 yatangaje amakuru yo gufungura label nshya, mu by'ukuri ntaremeza niba yasezeye kuri Jonzing World.
Iyi ntambwe yanejeje abafana ku rwego rukomeye, bagaragaza ko bafite amashyushyu menshi yo kubona indirimbo nshya uyu muhanzi azashyira hanze mu minsi iri imbere.
Ruger, amaze kunyura muri label zitandukanye zirimo Jonzing Word ya D'Prince yasinyemo mu 2021, Columbia Records na Sonny Music Entertainment.
Mu ndirimbo za Ruger zakunzwe cyane harimo Bounce, Girlfriend, Snapchat, Dior, iyitwa 'Asiwaju' imaze ukwezi isohotse, n'izindi.
Ruger agiye gutangiza Label ye bwite
Ni umwe mu bahanzi ba Nigeria bazamutse vuba
Reba hano amashusho ya Ruger ateguza indirimbo nshya na label nshya
TANGA IGITECYEREZO