Kigali

Amerika: Abaturage batangiye gukora imyigaragambyo ikomeye yamaganaga Politiki za Perezida Trump

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:6/02/2025 9:32
0


Abaturage ibihumbi muri Amerika bakoze imyigaragambyo bamagana politiki za Trump zirimo kwirukana abimukira no kugabanya uburenganzira bw'abaryamana bahuje ibitsina.



Ku wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2025, abaturage ibihumbi hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoze imyigaragambyo ikomeye, bamagana politiki nshya za Perezida Donald Trump. 

Iyi myigaragambyo yabereye mu mijyi minini no mu mirwa mikuru ya leta, igamije kwamagana gahunda za leta zirimo iyirukana abimukira, kwibasira amoko atandukanye, hamwe no kugabanya uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina.

Iyi myigaragambyo yatangiye gutegurwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bifashishije Hashtag bitandukanye nka #BuildTheResistance na #50501, bivuze imyigaragambyo 50 muri leta 50 ku munsi umwe. 

Abayobozi bayo batangaje ko bagamije kwerekana ko hari abaturage benshi badashyigikiye politiki z’ivangura n’izibangamira ubwisanzure bw’abantu bose. Banagaragaza ko Elon Musk akwiriye gutabwa muri yombi kuko ntawigeze amutora mu matora ya Perezida.

Abitabiriye imyigaragambyo bagaragaje impamvu nyamukuru zateye imyigaragambyo:

1. Kwirukana Abimukira – Perezida Trump yafashe ingamba nshya zo kwirukana abimukira benshi, bitera impungenge ku burenganzira bwabo no ku muryango mugari wa Amerika.

2. Kwibasira Amoko Atandukanye – Hari impungenge z’uko gahunda ya Project 2025 ishobora gukuraho gahunda ziharanira ubumwe n’uburenganzira bungana ku moko yose.

3. Kugabanya Uburenganzira bw’Abaryamana Bahuje Ibitsina – Politiki nshya zishobora gukumira uburenganzira bwo gushyingiranwa, kwiga, no kwitabira imikino ku bantu b’iyo miryango.

4. Kwangiza Ubwisanzure bw’Itangazamakuru – Bamwe bavuze ko Perezida Trump arimo kugabanya ubwisanzure bw’itangazamakuru ryigenga, ibintu byabangamira demokarasi.

5. Politiki mbi mu Bukungu – Hari impungenge ko ingamba nshya z’ubukungu zishobora kongera ubusumbane hagati y’abakire n’abakene, bikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage basanzwe.

Mu mijyi nka Atlanta, Austin, Sacramento na St. Paul, abaturage bateraniye imbere y’inyubako za leta n’ibiro by’imijyi, bari bafite ibyapa byamagana izo politiki. Muri Denver, abantu ibihumbi bateraniye ku ngoro ya leta ya Colorado, aho bagaragaje ko badashyigikiye gahunda ya Project 2025.

Mu butumwa bwatanzwe n’abateguye iyi myigaragambyo, bavuze ko bazakomeza kurwanya politiki zabo bafata nk’ibibangamira uburenganzira bwa muntu no gusubiza Amerika inyuma mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’amahame ya demokarasi nk'uko bitangazwa na USA Today.

Barasaba ko Elon Musk atabwa muri yombi


Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND