Kigali

Avoka yambuwe ububasha nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya abakiriya be

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:5/02/2025 11:51
0


Las Vegas, Urukiko rukuru rwa Leta ya Nevada rwasheshe burundu ububasha bw’umunyamategeko, Douglas Crawford nyuma yo kwemera ko yakoranye imibonano mpuzabitsina n’umukiriya we, anashinjwa guhohotera abagore.



Uyu mugabo w’imyaka 69, wari usanzwe ari igikomerezwa mu mategeko i Las Vegas, yemeye ibyaha bitatu bikomeye by’imyitwarire idahwitse nk’umunyamategeko, birimo no gukoresha umwanya we nabi ahohotera abakiriya be mu buryo budakwiye.

Nk’uko byagaragajwe mu cyemezo cyafashwe n’abacamanza barindwi b’Urukiko Rukuru rwa Nevada ku itariki ya 13 Mutarama, Crawford yemeye ko atashoboraga guhangana n’ibirego bimushinja imyitwarire mibi mu mwuga we.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Las Vegas Review-Journal ivuga ko Crawford yari yarezwe ibyaha bitanu bijyanye n’imyitwarire mibi ishingiye ku mibonano mpuzabitsina (gross misdemeanor open and gross lewdness), ariko ubushinjacyaha bwemeye guhagarika urwo rubanza nyuma yo kumwambura burundu uburenganzira bwo kunganira abantu mu mategeko.

Umushinjacyaha mukuru wa Clark County, Steve Wolfson, yagize ati:"Intego yacu nyamukuru yari uko atazongera gukora nk'uwunganira abandi mu mategeko kandi ibyo twabigezeho."

Mu iperereza ryakozwe, abakozi ba Crawford babwiye polisi ko yabagaragarizaga amashusho amugaragaza ari mu mibonano mpuzabitsina, akabakora ku mubiri nta burenganzira bwabo, ndetse akababwira n’amagambo ateye isoni.

Bamwe mu bakozi banavuze ko babonye amashusho yerekana Crawford aryamanye n’abakiriya be yafatiwe muri camera zo mu biro bye.

Umwe mu bakozi yavuze ko yakundaga kwibasira cyane abagore bakiri bato bashakaga ubufasha mu manza za gatanya cyangwa iz’uburera bw’abana.

Polisi yabonye nibura amashusho abiri agaragaza Crawford aryamanye n’abakiriya be. Mu rwego rw’iperereza, hakozwe ubucukumbuzi aho umupolisi w’umugore yinjiye mu biro bye nk’umukiriya ushaka gatanya. Nyuma y’iminota 30, Crawford yatangiye kumukorakora no kugerageza kumusoma.

Umushinjacyaha mukuru wungirije, Jacob Villani yavuze ko imyitwarire ya Crawford yari ikabije cyane ku buryo byasabye ko polisi yohereza umupolisi wihishe akamufata.

Si ubwa mbere Crawford agize ibibazo mu mwuga w’ubwavoka. Mu 2007, yarezwe kwiba abakiriya be amafaranga arenga $100,000, arangije abasaba imbabazi ndetse arabishyura. Icyo gihe, yambuwe uruhushya by’agateganyo, aza gusubizwa mu mwuga nyuma y’imyaka umunani mu 2015.

Ibimenyetso byinshi byagaragaje ko yari umuntu ushobora guteza ibyago abaturage.

Ku myaka 69, Douglas Crawford ntazongera gukandagira mu mwuga w’ubwavoka, nyuma yo kugaragaza imyitwarire idakwiye, igasiga igikomere ku bagore benshi yagiriye nabi.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND