Las Vegas, Urukiko rukuru rwa Leta ya Nevada rwasheshe burundu ububasha bw’umunyamategeko, Douglas Crawford nyuma yo kwemera ko yakoranye imibonano mpuzabitsina n’umukiriya we, anashinjwa guhohotera abagore.
Uyu mugabo w’imyaka 69, wari usanzwe ari
igikomerezwa mu mategeko i Las Vegas, yemeye ibyaha bitatu bikomeye
by’imyitwarire idahwitse nk’umunyamategeko, birimo no gukoresha umwanya we nabi
ahohotera abakiriya be mu buryo budakwiye.
Nk’uko byagaragajwe mu cyemezo cyafashwe
n’abacamanza barindwi b’Urukiko Rukuru rwa Nevada ku itariki ya 13 Mutarama,
Crawford yemeye ko atashoboraga guhangana n’ibirego bimushinja imyitwarire mibi
mu mwuga we.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Las Vegas Review-Journal ivuga ko Crawford yari yarezwe ibyaha bitanu bijyanye
n’imyitwarire mibi ishingiye ku mibonano mpuzabitsina (gross misdemeanor
open and gross lewdness), ariko ubushinjacyaha bwemeye guhagarika urwo
rubanza nyuma yo kumwambura burundu uburenganzira bwo kunganira abantu mu
mategeko.
Umushinjacyaha mukuru wa Clark County, Steve
Wolfson, yagize ati:"Intego
yacu nyamukuru yari uko atazongera gukora nk'uwunganira abandi mu mategeko kandi ibyo
twabigezeho."
Mu iperereza ryakozwe, abakozi ba Crawford
babwiye polisi ko yabagaragarizaga amashusho amugaragaza ari mu mibonano
mpuzabitsina, akabakora ku mubiri nta burenganzira bwabo, ndetse akababwira
n’amagambo ateye isoni.
Bamwe mu bakozi banavuze ko babonye amashusho yerekana Crawford aryamanye n’abakiriya be yafatiwe muri camera zo mu biro bye.
Umwe mu bakozi yavuze ko yakundaga kwibasira cyane abagore bakiri bato
bashakaga ubufasha mu manza za gatanya cyangwa iz’uburera bw’abana.
Polisi yabonye nibura amashusho abiri
agaragaza Crawford aryamanye n’abakiriya be. Mu rwego rw’iperereza, hakozwe
ubucukumbuzi aho umupolisi w’umugore yinjiye mu biro bye nk’umukiriya ushaka
gatanya. Nyuma y’iminota 30, Crawford yatangiye kumukorakora no kugerageza
kumusoma.
Umushinjacyaha mukuru wungirije, Jacob
Villani yavuze ko imyitwarire ya Crawford
yari ikabije cyane ku buryo byasabye ko polisi yohereza umupolisi
wihishe akamufata.
Si ubwa mbere Crawford agize ibibazo mu mwuga
w’ubwavoka. Mu 2007, yarezwe kwiba abakiriya be amafaranga arenga $100,000,
arangije abasaba imbabazi ndetse arabishyura. Icyo gihe, yambuwe uruhushya
by’agateganyo, aza gusubizwa mu mwuga nyuma y’imyaka umunani mu 2015.
Ibimenyetso byinshi byagaragaje ko yari
umuntu ushobora guteza ibyago abaturage.
Ku myaka 69, Douglas Crawford ntazongera
gukandagira mu mwuga w’ubwavoka, nyuma yo kugaragaza imyitwarire idakwiye,
igasiga igikomere ku bagore benshi yagiriye nabi.
TANGA IGITECYEREZO