Ubwumvikane ku birwa bya Chagos burimo impungenge ku mutekano w'ikirere, by'umwihariko ku kibuga cya Diego Garcia, mu gihe Ubushinwa bushobora kubyaza umusaruro ibi birwa.
Ubwumvikane bwashyizweho hagati y'Ubwami bw'Ubwongereza na Mauritius ku bijyanye n'ibirwa bya Chagos biri mu gice cy'Uburasirazuba bw'Inyanja y'Abahinde burimo impaka zikomeye, cyane ku bijyanye n'umutekano w'ikirere mu gice cy’uburasirazuba bw'iyi nyanja.
Ibi birwa bigizwe n'ibirwa byinshi birimo n'ikirwa cya Diego Garcia, gifite akamaro gakomeye kubera ibikorwa bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'Ubwami bw'Ubwongereza. Ibirwa bya Chagos bifite ubuso bungana n'ibirometero kare 64,000.
Ibi birwa byari bifite uruhare runini mu bikorwa bya gisirikare by'Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane ku kibuga cy'indege cya Diego Garcia, cyari gifite akamaro gakomeye mu bikorwa by'igisirikare.
Nk'uko The Guardian ibitangaza ivuga ko ubwumvikane buvuga ko Ubwami bw'Ubwongereza bwemeye guha uburenganzira bwa politiki ibirwa bya Chagos muri Mauritius, ariko bukagumana uburenganzira bwo gukoresha ikibuga cy'indege cya Diego Garcia mu gihe cy'imyaka 99.
Ubwami bw'Ubwongereza buzashyura amafaranga angana na miliyoni 90 z'amapawundi buri mwaka mu gihe cy'iyi myaka 99. Uyu mwanzuro ufitanye isano n'uburyo bwo guhangana n'ibibazo by'umutekano ndetse udasize ni by'ubukungu n'ububasha bwa politiki hagati y'Ibihugu byombi.
Cdr Adam Peters wahoze ari umuyobozi w'ingabo z'Ubwongereza ku kibuga cy'indege cya Diego Garcia yagaragaje impungenge zikomeye ku mutekano w'ikirere n'ibyago byo gushyiraho ibikorwa bya gisirikare n'ikoranabuhanga ry'Ubushinwa mu birwa bya Chagos nyuma y'uko uburenganzira bwa politiki bugiye mu maboko ya Mauritius.
Peters yavuze ko niba ibirwa byo hanze bya Chagos bigiye kuba mu maboko ya Mauritius, Leta y’u Bushinwa ishobora kubyaza umusaruro ibi birwa mu kubaka ibikoresho byo gukurikirana amakuru cyangwa gushyiraho intwaro zishobora guhungabanya indege z’u Bwongereza no gushyiraho ibikoresho byo gusuzuma amakuru ku buryo byagira ingaruka ku mutekano wa Diego Garcia.
Abayobozi bo mu Bwongereza na Mauritius bagaragaje ko bagiye gukorana kugira ngo umutekano w'ikibuga cy'indege cya Diego Garcia ube wizewe, ariko hari impungenge ku bijyanye n'uburyo ibi bizagerwaho.
Perezida wa Mauritius, Pravind Jugnauth, yavuze ko bazakomeza gukorana n’u Bwongereza ku bijyanye n'umutekano w'ikibuga cy'indege, ariko hari abavuga ko hakenewe kurushaho kunoza ubushishozi kugira ngo ibyahungabanya umutekano w'akarere byirindwe.
Nubwo Mauritius itangaza ko izubahiriza amahame y'umutekano mu kubaka ibikorwa byo mu karere, abayobozi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabo bagaragaje impungenge ko impinduka ku mutekano w'ibirwa bya Chagos zishobora guteza ibibazo bikomeye.
Marco Rubio, Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, yavuze ko ibi byaba ikibazo gikomeye ku bihugu byombi, cyane ku bijyanye n'umutekano w'indege n'ibikorwa bya gisirikare mu karere.
Izi mpungenge zigaragaza ko hari ibyago ko ibirwa bya Chagos bishobora kuba ahantu ho gukwirakwiza ikoranabuhanga ry'Ubushinwa rishobora guhungabanya umutekano w'ikirere mu karere. Ibi byaba ikibazo gikomeye ku bihugu byombi, cyane ku bijyanye n'umutekano w'indege n'ibikorwa bya gisirikare mu karere.
Umwanditsi: KUBWAYO Jean de la croix
TANGA IGITECYEREZO