Kigali

Imyanya yashize rugikubita! Isekere nawe, Muhinde na Inkirigito mu batanze ibitwenge bisoza umwaka-AMAFOTO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:29/12/2023 9:42
0


Igitaramo cy'abanyarwenya cya Gen Z Comedy gisoza umwaka, cyasize ibitwenge bitazibagirana mu bitabiriye binyuze mu banyarwenya batandukanye bakoze ku mitima ya benshi.



Iki gitaramo cy'urwenya gisoza umwaka cyabaye taliki ya 28 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali, cyasize byinshi birimo n'amashimwe y'ibyagezweho nka Gen Z Comedy yagutse mu buryo bugaragara ikagura impano z'urubyiruko rubarizwa mu buhanzi butandukanye.


Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu batandukanye bamenyekanye mu buhanzi, cyari gitegerejwe n'abatari bacye kuko ibyicaro byashize mbere y'itangira ryacyo.

Abanyarwenya barimo Cardinale, Isakari, Rusiyani, Kadudu n'abandi, batanze ibyishimo benshi basoza umwaka bishimye. Nyuma yo kwakira umuraperi Bushali wataramiye abakunzi be, abanyarwenya batambukije urwenya rwabo.


Umunyarwenya Joseph yasekeje benshi avuga ko ababajwe nuko yashwanye n'umukunzi we kubera agira umwanda. Bareth, umunyarwenya uva mu Burundi yashimiye Imana ko yatangiranye na Gen Z Comedy ikaba yaragutse igakundwa n'abanyarwanda n'abanyamahanga batandukanye. 


Bareth ukomoka Burundi yasekeje abantu atwaye imodoka y'igikinisho

Muhinde usetsa benshi kubera ubugufi bwe, yasereje abafana be, avuga ko Melisa yamunyuzeho ntamumenye azi ko ari ikirugu cya Noheli. Muhinde yakurikiwe n'umunyarwenya uzwi nka Rumi ukunze gusetsa yigana abatinganyi.


Muhinde mugufi yatanze ubunani


Rumi yatanze ibyishimo

Iki gitaramo cy'abanyarwenya cyakomeje kuryoha biruseho, nyuma yo kwakira Clement Inkirigiro uririmba avanga inkuru zisekeje.


Nkirigito Clement usetsa avangavanga inkuru

Iki gitaramo cyagaragayemo umugabo wigana Perezida Paul Kagame uburyo avuga. Benshi bamwishimiye ubwo yazaga avuga mu ijwi nk'irye. Ku musozo w'igitaramo, umunyarwenya Isekere nawe ukunze gusetsa abantu yitwara nk'umuvugabutumwa, yashimishije benshi, yinjiza benshi mu mwaka mushya wa 2024.


Isekere nawe ku rubyiniro

KANDA HANO UREBE AMAFOTO YAFASHWE MU GITARAMO CY'ABANYARWENYA KIZWI NKA Gen Z Comedy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND