Kigali

U Rwanda rwamaganye ibirego bya SADC

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:2/02/2025 16:26
0


U Rwanda rwamaganye ibirego by'Umuryango w'Ubukungu w'Ibihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo (SADC) bishinja Ingabo z'u Rwanda (RDF) kugaba ibitero ku basivile no kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Mu itangazo rya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, u Rwanda rwatangaje ko RDF ifite inshingano zo kurinda imipaka y'igihugu n'abasivile, bityo idashobora kugaba ibitero ku basivile. U Rwanda rwagaragaje ko ibyo birego bidafite ishingiro kandi bigamije guhindura isura y'ukuri ku bibazo by'umutekano mu karere.


Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yasabye SADC gukora iperereza ryimbitse mbere yo gutangaza amakuru nk'ayo, kugira ngo hirindwe gukwirakwiza ibihuha bishobora guteza umwuka mubi mu karere.

U Rwanda rwongeye gushimangira ko rwiyemeje gukomeza guteza imbere amahoro n'umutekano mu karere, rukorana n'abafatanyabikorwa batandukanye mu gushakira ibisubizo ibibazo bihari.

 Ibi birego bije nyuma y'aho hari raporo zitandukanye zagiye zishyirwa ahagaragara n'imiryango mpuzamahanga, nka Human Rights Watch, ishinja ingabo z'u Rwanda gufatanya n'umutwe wa M23 mu bikorwa byo kugaba ibitero ku basivile muri DRC.

Icyakora, u Rwanda rwakomeje guhakana ibyo birego, ruvuga ko nta bufasha rutanga kuri uwo mutwe kandi ko rwubahiriza amahame mpuzamahanga yo kutivanga mu bibazo by'ibindi bihugu.

Ni ibintu biherutse gushimangirwa n'ubuyobozi bwa M23 ago bwemeje ko nta mikoranire n'imwe bafitanye n'u Rwanda bo ko ari abaturage ba Congo barwanira uburenganzira bwabo.

 Mu rwego rwo gukemura ibibazo by'umutekano mu karere, u Rwanda rwakomeje kugaragaza ubushake bwo gukorana n'ibindi bihugu mu gushakira hamwe ibisubizo birambye.

Ibi birimo kwitabira ibiganiro by'amahoro no gushyigikira ibikorwa bigamije kugarura ituze mu Burasirazuba bwa Congo, ahakomeje kugaragara ibikorwa by'imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke.

 Nubwo hari ibirego bitandukanye bishinjwa u Rwanda, Guverinoma y'u Rwanda ishimangira ko izakomeza gukora ibishoboka byose mu kurinda abaturage bayo no guteza imbere amahoro n'umutekano mu karere kose.
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND