Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 01 Gashyantare 2025, Abanyarwanda baba muri Nigeria n’inshuti zabo bizihije umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro yawo ya 31 mu ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu murwa mukuru, Abuja ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere”.
Mu ijambo rye, Ambasaderi w’U Rwanda muri Nigeria, Bazivamo Christophe yavuze ko tariki ya 01 Gashyantare ari umunsi wihariye mu mateka y’u Rwanda.
Yagize ati: “Uyu munsi ufite igisobanuro cyihariye ku Banyarwanda twese ndetse n’inshuti zacu. Ni umunsi wo kuzirikana ubutwari, kwitanga no kwiyemeza kw’abahanze u Rwanda, bakarwagura, n’abarubohoye bakaruhesha agaciro rukaba rumaze kuba ubukombe.
Izi ntwari tuzi n’izo tutazi, abenshi batanze ubuzima bwabo, abandi barangwa n’ubushishozi, kutikunda, ubunyangamugayo,… kugira ngo hubakwe u Rwanda rukomeye, rushyize hamwe kandi ruteye imbere.’’
Yakomeje agira ati : “Ibikorwa by’ubutwari si iby’abantu ku giti cyabo gusa, ahubwo ni n’ubushake bw’Abanyarwanda twiyemeje kubaka igihugu cyacu dushingiye ku bumwe, ubudaheranywa n’iterambere. Ndasaba abari hano twese, Abanyarwanda n’inshuti zacu, kwigira ku murage w’intwari zatubanjirije maze tukubaka ejo heza kandi hatubereye.’’
Mu kiganiro cyatanzwe n’uhagarariye Abanyarwanda baba muri Nigeria, Dr. Otto Vianney Muhinda, yibukije ko indangagaciro z’ubutwari mu Rwanda n’Abanyarwanda atari ibya none.
Ati: “Mu bihe binyuranye kandi bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, haba mbere y’ubukoroni, haba mu gihe cy’ubukoroni ndetse na nyuma yabwo, u Rwanda rwagiye rugobokwa n’abana barwo b’intwari. Ndavuga abagore n’abagabo baranzwe no gukunda igihugu, kukitangira, gushyira hamwe, gukunda ukuri no kwanga umugayo ….”
Dr. Otto yasoje yibutsa Abanyarwanda n’inshuti zabo, inzego z’Intwari z’Igihugu, Imanzi, Imena n’Ingenzi hamwe n’Ibiranga Intwari z’Igihugu aribyo kugira umutima ukomeye kandi ukeye, gukunda igihugu, kwitanga, kugira ubushishozi, kugira ubwamamare mu butwari, kuba intangarugero, kuba umunyakuri, kugira ubupfura, kugira ubumuntu ndetse asaba urubyiruko kuzigiraho.
Umunsi wasusurukijwe n’imbyino n’indirimbo zishimagiza Intwari z’U Rwanda hamwe n’umuhamirizo w’intore z'Abanyarwanda baba Abuja.
Dore uko ibi birori byari byifashe mu mafoto:
Ibitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w'Intwari bari bizihiwe
TANGA IGITECYEREZO