Kigali

English Premier League: Man United yongeye kuba intsina ngufi imbere ya Crystal Palace

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/02/2025 18:19
0


Manchester United yari iri guca amarenga yo kongera kugaruka mu bihe byiza yongeye gutsindwa na Crystal Palace 2-0 muri shampiyona y’u Bwongereza.



Manchester United yatangiye iminota ya mbere yotsa igitutu mu izamu rya Crystal Palace, ibona amakufura n’amakoruneli atandukanye ariko ba myugariro ba Crystal Palace Marc Guehi, Chris Richards n’umuzamu Dean Henderson wahoze muri Man United baratabara.

Nyuma y’iminota 15 na Crystal Palace yagarutse mu kukino maze ibona uburyo bwiza bwakozwe na Jean-Philippe mateta ariko umufaransa Lenny Yolo aramuhagarika.

Igice cya mbere cyarinze kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Mu gice cya kabirio cyatangiye ikipe ya crystal palace yongera imbaraga Ebrech Eze yinjira mu kibuga naho Diachi Kamada asohoka mu kibuga.

Ku munota wa 65 Crystal Palace yari yamaze kubona imbaraga nyinshi mu bwugarizi yabonye kufura yatewe neza na Ismaila Sarr maze Jean-Philippe Mateta atsinda igitego cya mbere cya Crystal Palace.

Manchester United ikimara gutsindwa igitego, umutoza Ruben Amorim yahise akora impinduka maze akuramo Noussair Mazouraui na Kobbie Maino basimburwa na ba rutahizamu babiri aribo Jossua Zrikizee na Rasmus Hojlund. Ku munota wa 79 Manchster United yatakaje myugariri wayo Lisandro Martinez wavunitse asimburwa na Matthijs de Ligt.

Manchester United nyuma yo gutakaza myurariro Lisandro Martinez ku munota wa 89 yinjijwe igitego cya kabiri nacyo cyatsinzwe na Jean-Philippe Mateta. Umukino warinze urangira ikipe ya crystal Palace ifite ibitego 2-0 bwa man United.

Gutsindwa uyu mukino byongeye gushyira Manchester United mu mibare mibi kuko yagumanye amanota 29, ikipe ya Crystal palace yo iba igize amanota 30.


Manchester United yongeye kugaragaza imbaraga nkeya imbere ya Crystal Palace


Man United yongeye kuba intsina ngufi imbere ya Crystal Palace

Ibya Man United byongeye kuba akayobero






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND