Kigali

Ibyo ukwiye kumenya ku bihembo bya Grammy bibura amasaha mbarwa bigatangwa ku nshuro ya 67

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/02/2025 17:22
0


Ibihembo bya Grammy bitangirwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bifatwa nk’ibihembo by’icyubahiro kandi bikomeye mu bikorwa bya muzika ku Isi yose, bigiye kongera gutangwa ku nshuro ya 67.



Buri mwaka abayobozi bategura ibi bihembo bya Grammy baterana inshuro nibura ebyiri bakiga ku busabe bw’injyana ziba ziri ku isoko bagendeye ku byifuzo by’abantu batandukanye cyangwa se ibihugu biba bifite imiziki igezweho muri ibyo bihe. 

Iyo abayobozi basanze izo njyana zisabirwa kujya mu zihatanira ibihembo zibikwiriye kandi zujuje ibisabwa, barazemeza bagatangaza ibyiciro bazigeneye.

Biteganijwe ko muri uyu mwaka, ibi bihembo biraza gutangwa mu ijoro ryo kuri uyu wa 02 Gashyantare 2025, mu birori birabera muri Crypto.com Arena yo mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California.

Ni ijoro ry’amateka ku bakunda umuziki bitewe n’uko umuhanzi wegukanye iki gihembo aba ashyirwa na benshi ku rutonde rw’abanyabigwi babayeho mu mateka y’umuziki.

Hari abahanzi begukana Grammy bakazamura ibiciro, urugero rwa vuba rukaba Tyla wo muri South Africa wafatwaga nk’umuhanzikazi uri kuzamuka, yatangira guhatana muri ibi bihembo ibiciro bigatumbagira.

Ku rundi ruhande guhatana muri Grammy, bizamura agaciro ku muhanzi dore ko usanga kuva i Kigali kugera i Seoul, buri wese afite inzozi zo kuzatwara iki gihembo nibura rimwe mu buzima bwe.

Ni gute umuhanzi yinjira mu bahataniye ibi bihembo?

InyaRwanda igiye kugufasha kumenya urugendo rugeza umuhanzi ku kuba yakwinjira mu bahataniye ibihembo bya Grammy Awards byatangiye gutangwa kuwa 04 Gicurasi 1959.

Iyo havuzwe ibihembo mu muziki, hari ibiba byaramaze gushinga imizi buri muhanzi aba yifuza kwegukana mu ruganda rw’umuziki, gusa kugeza ubu nta bihembo bisumba Grammy.

Ikibazo cyibazwa na benshi harimo 'ese ni gute umuntu yinjira mu bahatanira ibi bihembo'? Hari byinshi bishingirwaho mu kuba igihangano cy’umuntu cyakwinjira mu bihatanira ibi bihembo.

Icya mbere muri ibyo harimo kuba ibihangano cyangwa igihangano cyawe cyaramaze kugera ku mbuga zose zicururizwaho umuziki mbere y'uko Nzeri ibanziriza itangwa ry’ibi bihembo igera kandi bikaba byarakozwe kinyamwuga.

Iyo bigeze kuri Album n’igisa nayo, kugira ngo yemerwe igomba kuba itari munsi y’igice cy’isaha, mu gihe zaba ari indirimbo eshanu zihuriye hamwe zigomba kuba zirengeje iminota cumi n’itanu.

Ikindi ni uko igihangano cyangwa ibihangano bigomba kuba ari umwimerere atari iyasubiwemo [cover], birumvikana ko igomb kuba itaragemuwe cyangwa mu Kinyarwanda cy’imyidagaduro itari "igishishwa" kuko imeze guto byaba bigoye ko yakwemerwa.

Hari ikitwa ‘Entry’ ugenekereje ni ukwinjira muri ibi bihembo, ari na cyo cyiciro kibanziriza byose, aho ibihangano kigezwa mu biganza by'abategura ibi bihembo [Recording Academy] kugira ngo byigweho.

Nyuma yo kwigwaho ni bwo bimwe byemererwa guhatana bihabwa ‘Nomination’. Uwo bemereye guhatana, ni agahigo gakomeye kadapfa kugerwaho na buri umwe mbega ni indoto za buri umwe.

Kugira ngo igihangano kigere mu biganza bya Recording Academy cyangwa se abategura Grammy Awards, akenshi binyura mu mikoranire iba isanzwe iri hagati y’abategura ibi bihembo n’abareberera inyungu z’umuhanzi.

Ubwo buryo ariko si bwo bukoreshwa ku bahanzi bamaze gushinga imizi kuko birumvikana bo birikora kuko ibikorwa byabo biba bivuga cyane. Abategura ibi bikorwa bahita bicara bagafatanya guhitamo.

Kugira amahirwe yo kwinjira mu cyiciro cy'abahataniye ibi bihembo bikomeye mu muziki, byagiye bihindurira amateka abahanzi kabone nubwo batabyegukana.

Akanama k'abatoranya abinjira mu guhatanira ibi bihembo kaba kagizwe n'intyoza mu ruganda rw’umuziki n’ubuhanzi yaba mu myandikire, gutunganya umuziki no mu birebana no guseruka ku rubyiniro.

Ni abahe bahanzi bahataniye ibihembo bya Grammy uyu mwaka?

Gutangaza abahanzi bahatanye uyu mwaka muri Grammy Awards byakozwe ku wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo, binyuzwa mu buryo bw’imbona nkubone kuri shene ya Youtube ya Grammy Awards.

Beyoncé ni we muhanzi uhatanye mu byiciro byinshi uyu mwaka. Uyu mugore ahatanye abikesha album ya Country Music aheruka gushyira hanze yise “Cowboy Carter”. Ahatanye mu byiciro 11 ndetse yabaye umuhanzi mu mateka y’ibi bihembo uhatanye mu byiciro byinshi.

Mu byiciro uyu mugore ahatanyemo harimo icya ‘Record of the Year’, ‘Album of the Year’, ‘Song of The Year’, ‘Best Country Album’ n’ibindi bitandukanye. Uyu muhanzikazi yaheruka guhatana muri ibi bihembo mu byiciro byinshi mu 2009. Icyo gihe yahatanye mu 10.

Uretse uyu muhanzikazi abandi bahatanye mu byiciro byinshi barimo Billie Eilish, Kendrick Lamar, Post Malone na Charli XCX bari muri birindwi; bagakurikirwa na Taylor Swift, Chappell Roan na Sabrina Carpenter bahatanye muri bitandatu.

Umusore witwa Shaboozey uririmba Country Music ni umwe mu batunguranye muri uyu mwaka muri Grammy Awards. Uyu musore ahatanye mu byiciro bitatu abikesheje indirimbo ye yise “A Bar Song(Tipsy)’’ imaze igihe kinini iyoboye ku rutonde rwa Billboard 100, ndetse yanagaragaye kuri album ya Beyoncé ya Country Music.

Mu cyiciro cy’abahanzi bo muri Afurika cyiswe “Best African Music Performance’’ hahatanyemo indirimbo zirimo ‘Tomorrow’ ya Yemi Alade, ‘MMS’ ya Asake na Wizkid, ‘Sensational’ ya Chris Brown Featuring Davido na Lojay, ‘Higher’ ya Burna Boy na ‘Love Me JeJe’ ya Tems.

Tyla wegukanye iki gihembo cya Grammy umwaka ushize, uyu mwaka ntabwo ari mu bahatanye.

‘MMS’, Asake na Wizkid, ‘Sensational’ ya Chris Brown Featuring Davido na Lojay, ‘Higher’ ya Burna Boy na ‘Love Me JeJe’ ya Tems. Tyla wegukanye igihembo cya Grammy uyu mwaka ntabwo ari mu bahatanye.

Umunya-Nigeria Rema bwa mbere yahatanye muri ibi bihembo, aho we na Tems bahatanye mu cyiciro cya ‘Best Global Music Album’. Ahatanye abikesha album ye yise ‘Heis’ mu gihe Tems we abikesha iyo yise ‘Born In The Wild’. Izi album zabo zihatanye n’izindi zirimo ‘Alkebulan II’ ya Matt B Featuring Royal Philharmonic Orchestra, ‘Paisajes’ ya Ciro Hurtado na Historias De Un Flamenco ya Antonio Rey.

Indirimbo “Milele” ya Mugisha Fred Robinson (Element Eleéeh) yari yemejwe mu ndirimbo zuzuje ibisabwa, zizatoranywamo izihatanira Grammy Awards 2025 ariko ntabwo yagize amahirwe yo kuza ku rutonde. Iyi ndirimbo yari yashyizwe mu cyiciro cya Best African Music Performance.

Ushaka kureba urutonde rwuzuye rw’abahatanye muri ibi bihembo wakanda hano https://variety.com/2024/music/news/grammy-nominations-2025-beyonce-taylor-swift-chappell-roan-complete-list-1236204610/

Ni abahe bahanzi bararirimba muri ibi birori by’akataraboneka?

Abahanzi bakomeye barimo Shakira, Billie Eilish, Charli xcx, na Sabrina Carpenter bari mu bari buze gutaramira abaritabira ibirori biratangirwamo ibihembo bizwi nka ‘Grammy Awards 2025’ biraba bitangwa ku nshuro ya 67.

Abo bahanzi batangajwe na ‘Recording Academy Awards’ itegura ikanatanga ibihembo bya mbere mu muziki mpuzamahanga, nyuma yo kwemeza ko ibi birori bitazasubikwa kubera inkongi yibasiye Umujyi wa Los Angeles.

Recording Academy Awards kandi yanatangaje ko yamaze kwitanga miliyoni 3$ zo gufasha imiryango yagizweho ingaruka n’inkongi yashegeshe Umujyi wa Los Angeles.

Ni mu gihe kandi bitangazwa ko n’amafaranga azakusanywa muri ibi birori na yo azahabwa iyi miryango yazahajwe n’iki kiza cyibasiye Amerika.

Ibihembo bya Grammy bigiye gutangwa ku nshuro ya 67 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND