Igihe benshi binjira muri 'Weekend' bagamije kubona umwanya wo kuruhuka, abandi bashaka kuryoshya, ni na ko hari n'abandi bifuza kuruhuka barefa filime nshya zigezweho.
Ku bakunzi ba filime bifuza kuruhuka muri iyi weekend birebera filime, bafite amahitamo menshi muri filime 10 zigezweho hirya no hino ku Isi ziri mu bwoko butandukanye.
Mu gutegura uru rutonde,
InyaRwanda yatekereje ku bakunda filime za ‘drama,’ iz'urukundo cyane ko turi
no gusatira ukwezi kw’abakundana, iziteye ubwoba n’iz’imirwano, izishingiye
kuri siyansi n’izindi mu rwego rwo gutuma buri wese yisanga muri iyi nkuru.
Muri iki gihe, filime
nyinshi ziteganyijwe gusohoka mu mwaka wa 2025 ntitarasohoka, bityo kubona
filime nshya zasohotse muri uyu mwaka bishobora kuba ingorabahizi. Ariko, hari
izigezweho zasohotse mu mpera za 2024 ushobora kureba muri iyi weekend zikagufasha
kuryoherwa n’impera z’icyumweru cya gatatu cya Mutarama.
1. The Waiter: Filime y'umunya-Nigeria Richard Ayodeji Makun, igaragaramo Umunyarwandakazi Isimbi Alliance (Alliah Cool). Iyi filime iri ku isoko kuva ku wa 20 Ukuboza 2024, ndetse imaze igihe yerekanwa muri 'Salle' za Sinema hirya no hino ku Isi, cyane cyane mu bihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa n'Icyongereza.
2. Parallel:
Filime y'Abanyamerika igaruka ku mugore wisanga mu bibazo arwana no kwivana aho
aba yisanze. Yashyizwe kuri Paramount+ ku wa 1 Nzeri 2024.
3.
Will Dance Again:
Filime mbarankuru igaruka ku gitero cya Hamas cyagabwe ku bantu bari muri Nova
Music Festival muri Israel. Yatambutse kuri Paramount+ ku wa 7 Nzeri 2024.
4. Gladiator II:
Igice cya kabiri cya 'Gladiator' cyasohotse ku wa 15 Ugushyingo 2024,
kigaragaramo abakinnyi nka Paul Mescal na Denzel Washington.
5. The Seed of the Sacred Fig:
Filime y'Abanya-Iran igaruka ku buzima bw'umucamanza uhabwa umwanya ukomeye
ariko agakoreshwa cyane muri politiki. Yatangiye kwerekanwa muri Gicurasi 2024.
6.
Wicked:
Filime ishingiye ku gitabo cya Gregory Maguire, igaragaramo abakinnyi nka
Cynthia Erivo na Ariana Grande. Imara iminota 160.
7. Juror #2:
Igaruka ku rubanza rw'umusore ushinjwa kwica umuntu, ariko umucamanza akaza
gusanga ari we wakoze icyaha. Igaragaramo Nicholas Hoult na Toni Collette.
8.
Umjolo: The Gone Girl:
Filime y'Abanyafurika iri kuri Netflix, igaruka ku nkuru y'abakundana bahura
n'ibibazo bishingiye ku kwizerana.
9.
Deliverance:
Filime ishingiye ku nkuru mpamo, iri kuri Netflix, yatumye benshi bacika
ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.
10.
It Ends With Us:
Filime y'urukundo ishingiye ku gitabo cya Colleen Hoover, igaragaramo Blake
Lively na Justin Baldoni.
TANGA IGITECYEREZO