Kigali

Abanyarwanda Batuye muri Amerika bifatanyije mu birori byo kwizihiza umunsi w’Intwari

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:2/02/2025 19:52
0


Mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu, Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baganiriye ku ndangagaciro zaranze Intwari z’Igihugu, ndetse banibukiranya ko bagomba kwimakaza umuco w’ubutwari mu buzima bwabo bwa buri munsi.



Inkuru dukesha RBA ivuga ko, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yagaragaje ko urugamba rw’Intwari zatabaye igihugu rutari urw’amasasu gusa, ahubwo ko rugaragarira no mu bikorwa bya buri munsi.

 

Yavuze ko nk’Abanyarwanda batuye mu mahanga, bafite inshingano zo gukomeza gusigasira isura nziza y’igihugu, gusangiza abandi amakuru nyayo ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera, no guhangana n’abashaka kwangiza isura y’u Rwanda.

 Ambassaderi Mukantabana, yanasabye Abanyarwanda baba muri Amerika gukomeza kuba intangarugero mu gushyigikira ibikorwa byo kubaka u Rwanda rwiza, nk’uko intwari z’Igihugu zabiharaniye. Yibukije ko gukomeza gukora neza mu nzego zose, no kubahisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga ari ugukomeza urugamba rwo kubaka igihugu.

 Iki gikorwa cyabereye muri Washington DC, kikaba cyahuje Abanyarwanda batuye muri leta za Maryland na Virginia, aho baganiriye ku nshingano bafite mu kubaka u Rwanda, kuruhagararira aho bari ndetse no gukomeza kwimakaza indangagaciro zo gukunda igihugu.

 Kwizihiza Umunsi w’Intwari ni uburyo bwo gusubiza agaciro abaharaniye umudendezo w’igihugu, kandi bigamije no gushimangira umuhate wo kubaka u Rwanda rwiza, rukomeye kandi rugendera ku ndangagaciro z’ikinyabupfura, ubwiyunge, ubutwari n’ubumwe.

Abanyarwanda batuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bifatanyije mu birori byo kwizihiza umunsi w'intwari 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND