RFL
Kigali

Kecapu wamenyekanye muri Bamenya yakebuye abantu bahubuka

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:7/12/2023 8:09
0


Umukinnyi wa filime Kecapu wamenyekanye muri filime ya Bamenya Series yavuze ku bantu bavuga basa n'abakina, nyamara bagasigira benshi ibikomere n'agahinda mu mitima yabo, atanga inama ikomeye.



Mukayizera Jalia Nelly uzwi nka Kecapu izina yakuye muri sinema,  mu kiganiro akorera kuri Shene ye ya YouTube,yafashe umwanya atanga inama ku bantu bahubuka bakavuga amagambo yangiza amarangamutima y'abandi, hakaba n'igihe bayavuze babyita gukina cyangwa gupfa kuvuga, nyamara abumva bo badapfa kumva.

Ati" Ni byiza ko abantu tubona ibintu, tukirinda kwihutira gupfa kuvuga tutabanje gutekereza uburyo tugiye kubivugamo, kuko gukomeretsa umuntu biroroha cyane. Ushobora kuvuga ko upfa kwivugira nyamara abakumva bo ntibapfa kumva.Tujye tubanza gutekereza kubyo tugiye kubwira bagenzi bacu"

Yavuze ko amagambo mabi akomeza gusakara agateranya benshi, abari inshuti bagahinduka abanzi, ntibacane uwaka, bikabyara amakimbirane n'intonganya zibasenya ubwabo.


Umukinnyi wa filime Kecapu uherutse kwibaruka impanga z'abana batatu, akomeje gutambutsa ibiganiro byihariye bigaruka ku mibanire y'umuryango, isuku ikwiriye, n'ibindi bitandukanye bifasha benshi bamukurikira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.


Uyu mubyeyi yishimiwe na benshi nyuma yo kwibaruka impanga z'abana batatu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND