Ishyirahamwe ry'umukino w'abafite ubumuga mu Rwanda (NPC) ntabwo rivuga rumwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru w'abafite ubumuga (RAFA), ku miyoborere y'uyu mukino, ndetse byatumye na shampiyona ihagarikwa.
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru w'abafite ubumuga mu Rwanda (RAFA), ni ishyirahamwe risanzwe ribarizwa muri NPC nk'urwego rusanzwe rureberera imikino y'abafite ubumuga mu Rwanda.
Iri shyirahamwe rya RAFA ryatangiye gukora mu 2015 ari nabwo umukino wa
Amputee Football wagera mu Rwanda. Komite nyobozi y'uyu mukino yatowe bwa mbere
mu 2018, ihabwa manda y'imyaka 5, bivuze ko uyu mwaka ari bwo hagombaga gutorwa
indi manda.
Ubwo
ikipe z'igihugu z'abafite ubumuga muri Sitting Volleyball bavaga mu gikombe
cy'Isi cyabere mu Misiri, ni bwo NPC Rwanda yahise ihagarika ibikorwa byose bya Amputee
Football ndetse na shampiyona yari yaratangiye ibigenderamo.
Nyuma
ni bwo abakinnyi batangiye gutaka bijujuta aho bose bahurizaga hamwe bibaza
impamvu batarimo gukina ndetse n'icyatumye shampiyona yabo ihagarara.
Muri
uwo mujyo ni bwo InyaRwanda yamenye aya makuru, biba ngombwa ko tubaza mu
ishyirahamwe ry'umukino w'abafite ubumuga ndetse ari nabo bayobora uyu muryango
ngo tumenye icyatumye bahagarikwa.
Rugwiro Audace niwe ukuriye umupira w'amaguru w'abafite ubumuga, yabwiye InyaRwanda ko bafitanye ibibazo na NPC kandi ko bimaze iminsi. Yagize ati: "Twe dufitanye ibibazo na NPC kandi ni ibibazo bimaze iminsi kugera naho baduhagarikiye shampiyona, ndetse n'ibindi bikorwa."
Rugwiro ntabwo yemera ko NPC ariyo yari ifite inshingano zo guhagarika ibikorwa by'umupira w'amaguru w'abafite ubumuga. Ati" Izo nshingano ntabwo ari izabo kuko ntabwo aribo bategeka imiryango itari iya Leta.
Mbere babanje kwanga ibyavuye mu nteko rusange yacu, ndetse bayitesha agaciro banampagarika mu nshingano, ariko natwe tubabwira ko tutari abanyamuryango babo. NPC nta masezerano tugirana y'imikoranore, ntabwo turi abanyamuryango babo, ntibadutumira mu nteko rusange yabo.
Umukino wa Amputee Football ntabwo uba mu mikino ya IPC (International
Paralympic Committee), ariyo mpamvu tutajya tujya mu mikino ya Paralympic Games, ahubwo iba ihagaze nka
Football kuko byenda kumera kimwe."
Rugwiro avuga ko umukino wa Amputee Football utakabaye ubarizwa muri NPC Rwanda kuko no ku Rwego rw'Isi utabamo
Murema
Jean Baptiste ukuriye urwego rwa NPC mu Rwanda, yemeza ko bahagaritse ibikorwa
bya RAFA kubera imiyoborere idahwitse bari bamaze igihe bagaragaza.
Yagize ati: "Yego twarabagaritse ndetse n'amabaruwa arahari abisobanura neza. Nk'uko mubizi Minisiteri ya siporo ifite munshingano amafederasiyo yose, ndetse na Comite Olempike. Iyo bigeze kuri NPC rero imikino yose y'abantu bafite ubumuga iba igenzurwa na NPC.
Ni twe tubifite mu nshingano kuyiteza imbere dufatanyije na Leta ndetse n'abafatanyabikorwa. Rero RAFA, ariyo ifite umukino wa Amputee Football, bo nta n'ikibazo bafite ahubwo ikibazo kiri ku bantu bayiyobora.
Abantu
bayiyobora bumva ko football igomba kujya ku ruhande bagakora ibyabo bumva
bashatse, kandi nyuma bakagaruka bakatwaka ubufasha, mbese mu magambo make
ntabwo bashaka kumva amabwiriza NPC ibaha, kuko bo barashaka kuba nka
FERWAFA."
Murema avuga ko nta kindi cyatumye bahagarika shampiyona ya Apmutee Football uretse imiyoborere idahwitse, kandi RAFA yari yarihanangirijwe mbere
Mu ibaruwa NPC Rwanda yandikiye RAFA ihagarika umukino wa Amputee Football tariki 21 Ugushyingo 2023, igaragaza amategeko mu gika cya 2 ndetse n'ingingo ya kane mu gika cya mbere mu mategeko agenga uyu muryango;
Avuga ko NPC Rwanda arirwo
rwego rwo nyine rushinzwe imikino y'abantu bafite ubumuga mu Rwanda ndetse ku
bufatanye na Leta akaba arirwo rwego rushinzwe guteza imbere kuyobora no
kugenzura ishyirwa mu bikorwa imikino y'abantu bafite ubumuga.
Aya
matageko rero ubuyobozi bwa RAFA ifite umukino wa Amputee Football ntabwo
bayakozwa, nk'uko Rugwiro Audace akomeza abitubwira. "NPC Rwanda yo
irashaka ko ariyo ikora buri kimwe, igashyiraho n'abayobozi yishakiye kandi
twebwe dufite abanyamuryango bacu kandi bakora neza. Turi umuryango wigenga,
ntabwo dushaka umuntu waza kutwereka uko ibintu bikorwa ndetse no
kutugenzura."
Ubu shampiyona y'umupira w'amaguru w'abafiye ubumuga yaragahaze
Tariki
5 Ugushyingo 2023, ni bwo RAFA yakoze inteko rusange ndetse yabereyemo amatora, yasize Rugwiro Audace yongeye kuba umuyobozi wayo mu myaka 5 iri imbere. Aya matora
ntabwo NPC Rwanda yayemeye, ndetse akaba yarateshejwe agaciro mu ibaruwa ya
tariki 21 Ugushyingo twavuze haruguru.
Rugwiro
Audace avuga ko NPC yahereye kera ibagendaho ndetse ishaka ko bakora amatora
ariko baranga kuko manda ya mbere itari yakarangiye. Ati: "Mu 2022, haje
inkundura yo gutegura amatora, aho batubwiraga ko tugomba gutegura amatora
bakayagiramo uruhare, gusa abaterankunga bacu baza kubihosha kuko twari twaberetse
ko manda yacu irangira nyuma y'imyaka 5 kandi twari dushigaje umwaka
umwe."
Rugwiro akomeza avuga ko mu gihe batarabona ibyangombwa amafaranga yabo iyo aje anyura muri NPC Rwanda, ariko hari igihe bashaka kuyabima. Ati: "Icyo gihe badusaba gukora amatora, hari amafaranga yari yaciye iwabo, bashaka kuyatwima bavuga ngo tubanze dutegure amatora.
Si ibyo gusa kuko iyo ayo mafaranga aje baratunaniza kugira ngo bakore ibyo bashaka, bakavunga ngo niba mudakoze ibi, amafaranga ntabwo asohoka, ari nabyo byabaye ku nteko rusange yacu kuko amafaranga twari gukoresha banze kuyaduha;
Ndetse no ku munsi mpuzamahanga w'abantu bafite
ubumuga, twari dufite amafaranga twahawe na IDPD (International Day of Persons
with Disability) tubandikira inshuro 2 tuyabasaba banga kuyaduha, tubwira
umufatanyabikorwa ko amafaranga atatugezeho, nawe abandikira ababwira ko niba
amafaranga batayahaye RAFA, bayabasubiza."
Gatete Fidele uri kumwe na Jimmy Gatete ni kapiteni w'ikipe y'igihugu y'umukino wa Amputee Football, ndetse akaba umwe mu bakinnyi babigize umwuga aho akina mu ri Turkey
Ku
ruhande rwa NPC Rwanda, bavuga ko guhagarika imikino ya Amputee Football nta
zindi mpamvu usibye gushyira ibintu ku murongo mu mikino y'abafite ubumuga.
Murema Jean Baptiste avuga ko bahereye kera basaba RAFA ko yagira imiyoborere iciye mu mucyo ariko bakanga. Yagize ati" Twahereye kera dusaba Rugwiro ndetse tumugira inama y'ukuntu ibintu byakorwa ariko ntashake ku byumva.
Muri NPC twafashe umwanzuro wo gushinga amafederasiyo duhera kuri Wheelchair Basketball na Amputee Football kugira ngo n'izindi siporo zizarebereho. Kuri Wheelchair Basketball ho byagenze neza, ariko muri Amputee byaranze pe kuko ubuyobozi ntibubyumva ndetse batubwira ko tutagomba no kwiyitirira uyu mukino.
Gusa twebwe icya mbere si uko umukino waba uwacu ahubwo icya mbere
ni uko imikino y'abantu bafite ubumuga yatanga umusaruro mu buryo butandukanye."
FERWAFA iherutse kugirana amasezerano y'ubufatanye na RAFA yo guteza imbere umukino wa Amputee Football ndetse bishoboka uyu mukino ushobora kwiyegeka kuri FERWAFA nk'uko bimwe mu bindi bihugu bimeze
Murema
akomeza avuga ko gukorana na Amputee Football nta kibazo kirimo. Ati" Twebwe gukorana nabo nta kibazo kirimo, ariko bashaka kurengera bakatwereka ko
ntaho duhuriye kandi turi urwego rushinzwe iterambere ry'imikino y'abafite
ubumuga, kandi bakumva amabwiriza kuko muri Minisiteri ya siporo bagira umurongo
wa siporo buri wese agomba kumenya."
Andi makuru ari ku ruhande, avuga ko amakimbirane y'izi mpande zombi yatangiye mu 2019, ubwo ikipe y'igihugu ya Amputee Football yajyaga mu mikino ya CECAFA muri Tanzania ndetse ikegukana igikombe, ariko ikaba yaragiye ifite ubukene bukabije bwatumye bakina batiye imbago, ndetse bizaka kugera muri Minisiteri, byabazwa NPC ikavuga ko iyi kipe yifashe ikijyana, hanyuma ubuyobizi n'abakinnyi bari bagiye muri Tanzania bagaruka, NPC igasaba ubuyobozi gusaba imbabazi ku byo bakoze ariko bakanangira umutima kuko na n'ubu izo mbabazi zitarasabwa.
NPC Rwanda kuri ubu iri gutumira abakinnyi baherutse guhagararira u Rwanda mu mikino itandukanye haba muri Sitting Volleyball ndetse na Amputee Football iheruka muri Ghana mu mikino nyafurika, ngo basangire ndetse babashimire uko bahagarariye i gihugu.
Bamwe mu bakinnyi ba Amputee Football bavuga ko batumiwe
mu buryo butagezweho kuko bahamagawe kuri telephone kandi bakabaye bahabwa
amabaruwa yanditse kugira ngo bayasabishe uruhushya.
NPC
Rwanda ivuga ko ibikorwa by'umukino wa Amputee Football bizajya bisubukurwa buri
kimwe muri uyu mukino kimaze kujya ku murongo, ndetse n'impinduka zigamije
iterambere ry'uyu mukino zimaze gukorwa.
Mu nama ya FIFA yabereye mu Rwanda uyu mwaka, nibwo mu Rwanda hatangijwe umupira w'amaguru ku bagore bafite ubumuga
Tariki 5 Ugushyingo uyu mwaka, ni bwo hatowe komite nshya ya RAFA ariko amatora yateshejwe agaciro na NPC
Ikipe y'igihugu ifite igikombe cya CECAFA yavanye muri Tanzania mu 2019
Imikino y'abafite ubumuga mu Rwanda imaze gutera imbere binyuze muri NPC kuko nko mu mikino ya Sitting Volleyball u Rwanda ruri mu nyanya 2 ya mbere muri Afurika ndetse rukaza mu makipe icumi ya mbere ku Isi mu bagabo n'abagore
TANGA IGITECYEREZO