RFL
Kigali

Umwalimu yishe mugenzi we ahita yitanga kuri Polisi

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:5/12/2023 9:44
2


Umwalimu w'imyaka 47 ukomoka mu gihugu cya Kenya yishe mugenzi we w'imyaka 67 hanyuma ahita ajya kwitanga kuri Polisi ko yishe umuntu agasiga umurambo mu muhanda.



Umugabo w'imyaka 47 ukomoka Kirinyanga mu gace ka Kianjege mu gihugu cya Kenya yishe inshuti ye magara bahoze bahuriye mu murimo wo kwigisha mu mashuri abanza ndetse bakagirana ubucuti burenzeho.

Mbere y'uko amwica, aba bombi barimo banywera mu kabari kamwe ndetse banasangira n'undi umwe hanyuma mu masaha ya saa munani batashye, uyu mwalimu yaherekeje inshuti ye y'imyaka 67 agira ngo ayigeze iwe hanyuma ahita amwica.

Nyuma y'uko amwishe kandi bari bamaze gusangira, Uyu mwalimu w'imyaka 47 yahise ajya kwitanga kuri Polisi avuga ko yishe inshuti ye magara anavuga aho asize umurambo. Yahise acumbikirwa mu gihe polisi yagiye kureba umubiri w'uwo musaza washizemo umwuka.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Citizens cyo muri Kenya, mushiki w'uyu mwalimu witwa Elijah Wanjoli yahamagaye mukuru we kugira ngo amumenyeshe ko musaza we yamaze kugera mu maboko ya Polisi nyuma yo kwica umuntu.

Abantu bose batunguwe no kumva uyu mwalimu yishe inshuti ye kuko ariwe wenyine baganiraga kandi akaba yariwe nshuti magara afite basangira akabisi n'agahiye ndetse ntihagire undi agiye kunywa agacupa.

Mushiki w'uyu mwalimu ukekwaho kwica inshuti ye witwa Njeri, yatangaje ko musaza we amaze imyaka itatu yaratandukanye n'umugore we n'abana be kubera kunywa inzoga nyinshi cyane.

Hari haciyeho iminsi micye Njeri ajyanye musaza we kwa muganga ngo bamuganirize areke kunywa inzoga ndetse ubuzima bwe bwitabweho, ariko bidaciye kabiri ahita yica inshuti ye batigeze bakimbirana n'umunsi wa rimwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Peter7 months ago
    Inshuti z'ubu zirahemuka cyane,aho kuba inshuti mbi wabireka.Wasanga n'uyu atabuze icyo yahemukiye ho mugenzi we kikamubabaza akananirwa kwihangana.
  • Peter7 months ago
    Inshuti z'ubu zirahemuka cyane,aho kuba inshuti mbi wabireka.Wasanga n'uyu atabuze icyo yahemukiye ho mugenzi we kikamubabaza akananirwa kwihangana.





Inyarwanda BACKGROUND