Mu gihe isi yacu yibanda ku gusangira byinshi binyuze ku mbuga nkoranyambaga, abantu bageze ku bikorwa by’indashyikirwa bakomeza guhitamo kugumana ibanga mu bintu bimwe na bimwe. Si ukubera ko bafite icyo bahisha, ahubwo ni ukumenya agaciro ko kubika amabanga yabo.
Dore ibintu 6 abantu bamenye icyo gutera imbere bisobanuye bahorana nk'ibanga:
1.Imibereho yabo y’ubukungu
Ntibajya batangaza amafaranga binjiza cyangwa umutungo bafite kugira ngo birinde guhuza no gukurura ishyari cyangwa gukoresha nabi ayo makuru.
2.Ubuzima bwabo bwite
Bishyiriraho imipaka mu buzima bwabo bwihariye n’ibyo baganiraho mu rwego rw’umwuga. bakirinda kuba wamenya byinshi biberekeyeho ataribo ubwabo babikwibwiriye.
3. Imigambi yabo y’ahazaza
Imigambi yabo isigarana na bo, kuko gutangaza ibizakorwa bishobora kwica umuvuduko w’iterambere ryabo.
4. Ibikorwa byabo by’ubugiraneza
Ntibakunda kwerekana ibikorwa byabo bibanda ku butumwa bwiza kuruta guhora bahabwa ishimwe.
5. Inzitizi n’ibibazo bahura nabyo
Babika ku giti cyabo ibibazo bakemura, birinda kwerekana intege nke mu maso y’abandi.
6. Imiyoborere yabo y’iminsi yose
Bafite imigenzo yabo itandukanye ariko bayigumana ku giti cyabo kugira ngo ibafashe kugumana umwihariko wabo.
Kubika amabanga si ukwanga gusangiza abandi, ahubwo ni ugushimangira ubunyamwuga, agaciro no kurengera ibibaranga. Dukwiye kumva ko ibanga rifite imbaraga nyinshi mu rugendo rw’iterambere ryacu nk'uko tubikesha Personalblanding.
Umwanditsi:TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO