Kigali

Imyitwarire ishobora gutuma abantu bakubaha

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:2/01/2025 15:11
0


Mu buzima bwa buri munsi, abantu bakubaha bitewe n'uburyo witwara, uburyo ukorana n’abandi, ndetse n'ukuntu witangira abandi, cyane cyane ko nta muntu wakubaha mu gihe utiyubahisha, cyangwa ibikorwa byawe ari ibigusuzuguza.



Dore imyitwarire ishobora gutuma abantu bakubaha, ndetse n’icyizere bakugirira bikiyongera:

1. Kumva neza no guha agaciro ibyo bagenzi bawe bakubwira: Abantu bakunda guha agaciro umuntu wumva ibyo bavuga, ibi bituma habaho kubahana. Kumva neza ibitekerezo by’umuntu, kumenya kumwereka ko witaye ku byo avuga, ndetse no gusubiza witonze, ukirinda kumuca mu ijambo no kumukomeretsa. 

Iyo umuntu yumva ko afite agaciro mu biganiro mugirana, bituma umubano wanyu urushaho kuba mwiza kandi akakubaha, ariko iyo umusuzuguye ndetse ukamwereka ko nta gaciro uha ibyo akubwira, bituma nawe abona ko nta cyubahiro ukwiye.

2. Kuba Indakemwa no kuvugisha ukuri: Kubaha no kuvugisha ukuri birenze kuba byiza gusa, ahubwo bigaragaza ko uri indakemwa mu biganiro ugirana n’abandi. Iyo uri inyangamugayo, ukavuga ukuri kandi ugashingira mu gaciro, abantu bagufata nk'umuntu w'ingenzi kandi w’ingirakamaro mu buzima bwabo. 

Ugomba kwirinda kubeshya no kugira uwo uhemukira, kuko bituma abantu babona ko wubaha ubuzima bwabo ndetse ko ubaha icyubahiro, bityo nawe bakakubahira icyo.

3. Kuba inyangamugayo mu bikorwa no mu magambo: Kuba umuntu ufite ubunyangamugayo mu bikorwa bye n'amagambo ye ni kimwe mu bintu bikomeye bishobora gutuma abantu barushaho kukugirira icyizere ndetse bakakubaha. 

Iyo ibikorwa byawe bihura n’ibyo uvuga, abantu barakubaha kuko babona ko ibyo uvuga biri mu nzira imwe n’ibyo ukora bigaragaza ko utagira indimi ebyiri ndetse ko imico yawe ari myiza, bityo abantu barakubaha kugira, ndetse bakagira n'ubushake bwo kugushyigikira mu rugendo rwawe rw'ubuzima.

Kugira impuhwe no kwita ku Bandi: Kugira impuhwe no kwita ku bandi, cyane cyane mu bihe bikomeye, ni indi ntambwe ikomeye mu kugaragaza ubumuntu. Icyubahiro ugihabwa bitewe n’uko ubana neza na bagenzi bawe.

Iyo ugaragaza ko ufite impuhwe n’urukundo ku bandi, abantu bakubonamo intwari, bakagukunda, bakakugirira icyizere ndetse bakanakubaha. Iyo abantu babona ko witaye ku bibazo byabo, babona ko uri umuntu utuje kandi witeguye kubafasha igihe cyose, bikarushaho kukubaha.

Kwigirira icyizere: Kwizera ko ushoboye bigira uruhare runini mu gutuma abandi bakubaha. Abantu bakunda umuntu uzi ubwenge, ariko kandi unubaha abandi, kandi utishongora ku bandi. Iyo ufite icyizere mu byo ukora kandi ukibanda ku mibanire myiza, abantu bagufata nk'umuntu w'icyubahiro.

Ibi biratanga inyigisho ku bantu bose bifuza kugira uruhare mu guteza imbere imibanire yabo myiza n’abandi, ndetse no kubaka ubushobozi bwo kana neza n’abandi ndetse no kugira icyubahiro. Kwita ku bandi, kuba inyangamugayo, no kubaha ibitekerezo byubaka bishobua gutuma wubahwa nkandi ugatera imbere mu buzima.


Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND