Icyizere ni ishingiro y’umubano mwiza, yaba uw'umuntu ku giti cye cyangwa n'abandi. Ariko rimwe na rimwe, usanga twizera abantu batabikwiye, bikaba byatuviramo guhemukirwa. Hari abantu bamwe na bamwe mu buzima bwacu bakora ibintu bidasubirwaho byerekana ko batagomba kwizerwa.
Dore abantu utagomba kwizera n’impamvu zo kutabizera:
1. Abahakana ukuri kandi bakuzi (Ababeshyi): Ababeshyi bakunda kuvuga ibinyoma, kugira ngo bagaragaze ibintu uko bitari. Kwizera umuntu ukunda kubeshya ni kwishyira mu byago bikomeye kuko biragoye kumenya aho ukuri kwe kuri, byongeye kandi umubano wubakiye ku kinyoma nturamba. Dore ko bishobora kubateranya mu gihe ahora akubeshya cyangwa akubeshyera, ibi bishobora kugutera agahinda, bikanatuma uhora mu makimbirane.
2. Incuti zikunda, zitareba ku nyungu zawe (abita ku nyungu zabo bwite gusa): Abantu bameze uku usanga ari abahanga mu gukoresha abantu ku nyungu zabo bwite. Benshi baba bashaka kugerageza guhindura ibintu, ariko bagashyira inyungu zabo imbere y’iz’abandi.
N'ubwo bagerageza kwiyorobeka bagaragaza ko bita kuri bagenzi babo, nta kintu na kimwe bakora badategereje mo inyungu kandi y'umurengera, izo nshuti rero nta kindi zimaze uretse kugusubiza inyuma, zikakukubuza kugera ku ntego zawe kuko usanga buri gihe nta nama nziza zakugira, ahubwo bahora bashaka kukumaraho n'utwo ufite bagamije kunguka ku giti cyabo.
3. Indyarya, (abantu bafite ubucakura): Abantu bafite imico y'uburyarya n'ubucakura usanga akenshi ari incuti mbi, babaho bitaye ku byabo gusa, bakirengagiza iby’abandi. Bishobora kugaragara nk’aho bakwitaho, ariko ibyo bakora bikorwa gusa hagamijwe inyungu zabo, izi ncuti ni twazigereranya n'iziyorobeka zikakwereka ko zigukunda, nyamara, iyo mudahuje ku kintu runaka, ni bwo ushobora kubona ko koko abo bantu atari incuti nya ncuti, barakwigarika.
Ubusanzwe bagerageza kukwereka ko bagukunda ndetse banakwitayeho, ariko mubyukuri bahora bashaka icyakugirira nabi. Urugero, umuntu ashobora kuba akwereka ko agukunda ndetse cyane, ariko igihe uri mu bibazo, ya ncuti ukayibura, ukibaza yewe niba ari wa muntu wari uzi, wahoraga akugaragariza urukundo.
4. Abantu bakunda kwica amasezerano (abantu batagira gahunda): Icyizere kigomba gushingira ku kuba umuntu mwemeranya ibintu, ndetse akabikurikiza. Iyo umuntu akunda kugaragaraho kubeshya no kudashyira mu bikorwa ibyo mwumvikanye, ugomba kumwitondera.
Umuntu ukunda gutanga amasezerano, ariko ntayasohoze bigaragaza ko atitaye ku bucuti mufitanye. Ibi bizatanga ikimenyetso ko atagomba kwizerwa mu gihe cyose adashobora guhindura iyi myitwarire.
5. Abakunda gusebanya (Abanyamatiku): Abantu bavuga ibibi ku bandi bagira umuco wo gutanga amakuru adafite gihamya no gusebanya. Iyo umuntu akunda kukubwira ibibi ku bandi, ni ikimenyetso ko nawe hari aho agera akakuvuga nabi. Aba bantu rero si beza, kuko bashobora no kugutandukanya n'inshuti zawe zindi, kuko akenshi usanga bakubeshyera ibyo utakoze, ikirenze kandi usanga batazi kubika ibanga.
Kwizera incuti zawe ni ingenzi, ariko nanone ugomba kumenya amoko y’abantu batagomba kwizera n'impamvu, kuko bizagufasha kubungabunga ubuzima bwawe n'umutekano wawe, ndetse no kugira umubano wubakiye ku kubahana, ukuri, no kwizerana. Irinde kugira incuti zitari nziza, kandi ugire incuti zigaragaza imyitwarire myiza mu byo bavuga no mu bikorwa byabo.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO