RFL
Kigali

Hateguye isiganwa ry'Amagare rigamije kubungabunga inyoni y'Umusambi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/12/2023 8:59
1


FERWACY ifatanyije na Rwanda Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA) bateguye isiganwa ry'amagare ryiswe Umusambi Race, rigamije kubungabunga ubu bwoko bw'inyoni.



Iri siganwa riteganyijwe tariki ya 16/12/2023, rikazazengura igishanga cy'Urugezi gikora ku turere twa Burera na Gicumbi, iki gishanga kikaba kirimo inyoni nyinshi z'umusambi, ari nayo mpamvu iri siganwa ryiswe uko.

Abazitabira iri siganwa, bazazenguruka mu mihanda y'igitaka ikoze neza izengurutse igishanga cy'Urugezi, ariyo mpamvu byakwitwa Gravel Race kugira ngo n'abafite amagare ya Mountain Bikes bazaryitabire.

Iri siganwa rizakinwa mu byiciro bitatu:

Aho icyiciro cya mbere kizaba kirimo ababigize umwuga: Abagore n'abagabo bazasiganwa intera ingana na Kirometero 89,54.

Icyiciro cya kabiri kizaba kigizwe n'abatarabigize umwuga (abakinnyi badafite licence za FERWACY) bazasiganwa intera ingana na Kirometero 38,24. Icyiciro cya Gatatu kizaba kigizwe n'abakoresha amagare asanzwe ya matabaro bazakoresha intera ingana na Kirometero 26,54

Abasiganwa bazazenguruka igishanga cy'Urugezi gikora ku Karere ka Burera na Gicumbi 

Iri siganwa ryitiriwe Umusambi kuko igishanga cy'Urugezi ari hamwe haboneka umubare munini w’Imisambi mu Rwanda. Mu ibarura riheruka gukorwa ni ikigo cya RWCA muri uyu mwaka wa 2023, ryagaragajeko umubare w’Imisambi ugeze ku 1216 mu Rwanda hose, hafi kimwe cya kane cy’iyi misambi ikaba iboneka mu gishanga cya Rugezi.

Gravel Race ni isiganwa ry'amagare rikorerwa imihanda y'ibitaka ikoze neza (laterites), bakoresha amagare asanzwe ya Road Race gusa amapine ntaba anyerera nk'ayo muri kaburimbo aba asa nk'afiteho uduheri, gusa muri iyi mihanda igare rikina Mountain Bike naryo ryahakina nubwo riba rishobora kudafata umuvuduko nk'uwa Gravel Bike. 

Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA) yateye inkunga iri rushanwa ni umuryango ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda cyane cyane inyoni y’Umusambi “Grey Crowned Crane” ndetse n’ibindi binyabuzima byo mu gasozi biri mu kaga. 

Igishanga cy'Urugezi kizwiho kugira imisambi myinshi hafi 1/4 cy'Imisambi iba mu Rwanda 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha 7 months ago
    None x iyi race nitegura tour du Rwanda cg dukwiye gutegereza Indi Nihitiraga





Inyarwanda BACKGROUND