FERWACY ifatanyije na Rwanda Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA) bateguye isiganwa ry'amagare ryiswe Umusambi Race, rigamije kubungabunga ubu bwoko bw'inyoni.
Iri siganwa
riteganyijwe tariki ya 16/12/2023, rikazazengura igishanga cy'Urugezi gikora ku
turere twa Burera na Gicumbi, iki gishanga kikaba kirimo inyoni nyinshi
z'umusambi, ari nayo mpamvu iri siganwa ryiswe uko.
Abazitabira
iri siganwa, bazazenguruka mu mihanda y'igitaka ikoze neza izengurutse
igishanga cy'Urugezi, ariyo mpamvu byakwitwa Gravel Race kugira ngo n'abafite
amagare ya Mountain Bikes bazaryitabire.
Iri siganwa rizakinwa mu byiciro bitatu:
Aho
icyiciro cya mbere kizaba kirimo ababigize umwuga: Abagore n'abagabo
bazasiganwa intera ingana na Kirometero 89,54.
Icyiciro
cya kabiri kizaba kigizwe n'abatarabigize umwuga (abakinnyi badafite licence za
FERWACY) bazasiganwa intera ingana na Kirometero 38,24. Icyiciro cya Gatatu
kizaba kigizwe n'abakoresha amagare asanzwe ya matabaro bazakoresha intera
ingana na Kirometero 26,54
Abasiganwa bazazenguruka igishanga cy'Urugezi gikora ku Karere ka Burera na Gicumbi
Iri
siganwa ryitiriwe Umusambi kuko igishanga cy'Urugezi ari hamwe haboneka umubare
munini w’Imisambi mu Rwanda. Mu ibarura riheruka gukorwa ni ikigo cya RWCA muri
uyu mwaka wa 2023, ryagaragajeko umubare w’Imisambi ugeze ku 1216 mu Rwanda
hose, hafi kimwe cya kane cy’iyi misambi ikaba iboneka mu gishanga cya Rugezi.
Gravel Race ni isiganwa ry'amagare rikorerwa imihanda y'ibitaka ikoze neza (laterites), bakoresha amagare asanzwe ya Road Race gusa amapine ntaba anyerera nk'ayo muri kaburimbo aba asa nk'afiteho uduheri, gusa muri iyi mihanda igare rikina Mountain Bike naryo ryahakina nubwo riba rishobora kudafata umuvuduko nk'uwa Gravel Bike.
Rwanda
Wildlife Conservation Association (RWCA) yateye inkunga iri rushanwa ni
umuryango ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda cyane cyane inyoni
y’Umusambi “Grey Crowned Crane” ndetse n’ibindi binyabuzima byo mu gasozi biri
mu kaga.
TANGA IGITECYEREZO