RFL
Kigali

Cassa Mbungo André wari umutoza wa As Kigali yasezeye kuri iyi mirimo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/11/2023 19:10
0


Cassa Mbungo André wari umutoza wa As Kigali, yeguye kuri iyi mirimo kubera amikoro make yiganje muri iyi kipe.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, ni bwo Cassa Mbungo André wari umutoza wa As Kigali, ubwegure bwe bwemejwe nyuma yaho yari amaze iminsi asabye gutandukana n'iyi kipe.

Cassa Mbungo André yari amaze ibyumweru 2 yandikiye ubuyobozi bwa As Kigali ko adashaka gukomeza imirimo yo gutoza iyi kipe iterwa inkunga n'umujyi wa Kigali, kubera ubushobozi buke buryamye muri iyi kipe.

Cassa Mbungo avuga ko yakunze gusaba iyi kipe ko yahindura imikorere kubera amikoro kugira ngo itange umusaruro, ariko ubuyobozi bukabyanga.

As Kigali ubu yugarijwe n'ikibazo cy'imishahara, kubona ibikoresho bitunga ikipe ndetse no kugira bamwe mu bakinnyi batari ku rwego rwo gutanga umusaruro muri iyi kipe. 

Tariki 25 Mata 2022, ni bwo Casa Mbungo André yari yagizwe umutoza wa As Kigali, ikaba yari ku nshuro ya 3 uyu mutoza afashe iyi mirimo 

Casa Mbungo wahesheje iyi kipe igikombe cy'Amahoro mu 2015, urukundo rwasumbye ubushobozi asiga iyi kipe 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND