RFL
Kigali

Rwamagana:Abarimu 3000 bigisha Tekenike imyuga n'ubumenyi ngiro bahawe mudasobwa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:29/11/2023 11:10
0


Abarimu bigisha Tekenike imyuga n'ubumenyi ngiro mu mashuri ya Leta bahawe mudasobwa 3000 basabwa kuzifashisha bagatanga Uburezi bufite ireme.



Abarimu bahawe mudasobwa basabwa gutanga Uburezi bufite ireme.

Tariki ya 28 Ugushyingo 2023 , Mu karere Rwamagana habereye umuhango wo gutanga mudasobwa 3000 mu mashuri yose mu Gihugu , zagenewe abarimu bigisha Tekenike, imyuga n'ubumenyi Ngiro basabwa kuzifata neza zikavafasha gutanga Uburezi bufite ireme.

Uyu muhango wo gushyikiriza Mudasobwa abarimu bigisha mu mashuri yigisha tekenike, imyuga n'ubumenyingiro wabereye mu Murenge wa Muhazi.

Umwarimu witwa Uwamahoro  wigisha mu kigo cy'amashuri cya TSS Champions witwa  giherereye mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi yavuze ko guhabwa mudasobwa bizabafasha kunoza akazi kabo .

Yagize ati" Kuba baduhaye izi mudasobwa ni intambwe ikomeye cyane mu burezi byumwihariko abarimu bigisha imyuga n'ubumenyi Ngiro. Izi mudasobwa zigiye kudufasha kwihutisha ikoranabuhanga mu myigishirize  cyane cyane ko Leta y'u Rwanda ishyize imbere ubumenyingiro n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ."

Nyuma yo guhabwa mudasobwa , abarimu bigisha mu mashuri yigisha tekenike imyuga n'ubumenyi Ngiro basabwe gutanga Uburezi bufite ireme ku banyeshuri bigisha mu mashuri bigamo.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amashuri yigisha imyuga n'ubumenyingiro Rwanda TVT Board, Umukunzi Paul yavuze ko izo mudasobwa 3000 zahawe abarimu bigisha Tekenike imyuga n'ubumenyi Ngiro zizabafasha gutanga Uburezi bufite ireme.

Yagize ati" Ikorabuhanga riri mu buzima bwacu bwa buri munsi dufite intego  ko buri mwarimu wese wigisha amasomo y'ubumenyi ngiro akoresha mudasobwa mu gihe ategura amasomo ndetse no mu gihe yigisha kugira ngo atange Uburezi bufite ireme."

Umukunzi yakomeje avuga ko abarimu bigisha Tekenike imyuga n'ubumenyi Ngiro batangiye guhabwa amahugurwa ku ikorabuhanga kugira ngo batange Uburezi bufite ireme bakoresheje ikorabuhanga.

Yagize ati"Abarimu bigisha Tekenike imyuga n'ubumenyingiro twatangiye no kubahugura ku buryo bwo gukoresha ikorabuhanga ndetse ubu abarimu 4500 batangiye guhugurwa ."

Umuyobozi ushinzwe ikorabuhanga muri Minisiteri y'Uburezi ,Bella Rwigamba yavuze  gufasha abarimu kubona mudasobwa zifasha gutanga Uburezi bufite ireme bizakomeza no mu mashuri yigisha uburezi rusange .

Yagize ati" Igikorwa cyo gutanga mudasobwa ku barimu nka Minisiteri y'Uburezi ari intambwe itewe mu burezi kandi ntabwo ari mu mashuri yigisha tekenike imyuga n'ubumenyingiro ahubwo zatangiye no gutangwa mu mashuri yigisha uburezi rusange."

Mu myaka  ibiri mu mashuri  ya Leta yigisha tekenike imyuga n'ubumenyingiro,abarimu 5500 muri 5800 bayigishamo bamaze guhabwa mudasobwa izatanzwe ku wa Kabiri zasangaga 2500 zatanzwe mu cyiciro cya mbere. 

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amashuri yigisha tekenike imyuga n'ubumenyi ngiro RTB cyatangaje abarimu 300 bigisha mu mashuri ya Leta nabo bazahabwa mudasobwa ndetse ko hari gahunda yo kugeza no ku banyeshuri .

Mu Rwanda, abarimu bigisha Tekenike imyuga n'ubumenyingiro mu mashuri ya Leta n'ayigenga barenga ku 8000.



Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amashuri yigisha tekenike imyuga n'ubumenyingiro yavuze ko mudasobwa 5500 zimaze guhabwa abarimu


Abarimu bigisha mu ishuri rya TSS Champions bari mu bahawe mudasobwa 3000


Visi meya Umutoni Jeanne yasabye abarimu gufata neza Mudasobwa bahawe 


Abarimu bashimiye abafatanyabikorwa batanze mudasobwa 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND