Mu rwego rwo korohereza abanditsi bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, inyuguti n’ingombajwi zitondetse mu buryo buvangavanze bwa QWERTY cyangwa AZERTY ariko bworohereza umwanditsi kwandika yisanzuye ndetse yihuta.
Mu myaka ya 1870,
umuhanga Christopher Sholes yavumbuye uburyo bushya bwafasha kwandika mu buryo
bwihuse kandi budateza akajagari mu myandikire. Icyo gihe hakoreshwaga imashini
za Typewriters zasabaga kwitonda cyane mu myandikire.
Christopher Sholes
yatondekanyije izi nyuguti (QWERTY) agendeye ku magambo yakoreshwaga cyane muri
icyo gihe kubera ko itonde ryari risanzweho ryaragoranaga mu myandikire
rigatuma umwanditsi akora amakosa bityo ashyira mu myanya inyuguti agendeye ku
zakoreshwaga cyane icyo gihe.
Imiterere ya QWERTY
yashyizweho kugira ngo iteze imbere umuvuduko wo kwandika no kugabanya ibibazo
bishingiye mu kwibeshya. Mu gutondekanya izi nyuguti, byagabanyije igihe umuntu
yataga ari kwandika kubera ko byoroheje akazi.
Imyaka yaje kuba myinshi
abantu batangira kumenyera kwandika bakoresheje QWERTY ku buryo byabaye nko
kunywa amazi ndetse mu myaka yatambutse, abantu hafi Isi yose basobanukiwe
n’ubu buryo bwo kwandika bityo babigira ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Mu mwaka wa 1830,
Umunyamibare Charles Babbage nibwo yakoze icyo twakwita mudasobwa magingo aya
hanyuma nawe akoresha iri tonde ry’imyandikire nta kintu na kimwe ahinduyeho
kuko bwari uburyo bworoshye yakoresheje bwo kwigarurira abantu bagakoresha iyo
mudasobwa ye.
Abandi nka Konrad Zuse, John
Presper Eckert, John William Mauchly, Ed Roberts n’abandi batandukanye bagize
uruhare mu ikorwa rya mudasobwa kugeza aho igereye magingo aya, bakomeje gukoresha
iri tonde rya Christopher Sholes.
Nyuma yo kubona ko
ntacyo iri tonde ry’inyuguti ritwaye, mudasobwa zose zakozwe zakomeje
kwifashisha ubu buryo ariko biza guhindukaho gato kubera ururimi rw’Igifaransa
ndetse n’abandi bakoresha zimwe mu nyuguti zisaba ibindi bimenyetso hejuru
cyangwa munsi yazo.
Mu kinyejana cya 20 (Nta
mwaka wa nyawo uzwi neza) nibwo Abenjeniyeri n’Abanditsi bo mu Bufaransa bakoze
keybord yabo yo kwandikiraho itandukanye na QWERTY bo babihindura AZERTY ariko
ikagira n’inyuguti zayo zikoreshwa mu gifaransa.
Zimwe mu mpamvu zaje
gutuma iri tonde rya QWERTY ridahinduka, basanze abantu bose baramaze
kubimenyera kwandika bakoresheje ubu buryo ku buryo byari kugorana ko bongera
bakabihindura.
Uretse gusaba ko abantu
bakwihugura mu gukoresha itonde rishya, byari gusubiza inyuma imyandikire
ndetse n’umuvuduko mu myandikire kandi iri tonde ryarakozwe mu rwego rwo
koroshya imyandikire.
Mbere y'umwaduko wa mudasobwa, abantu bakoreshaga imashini za Typewritters mu kwandika zasabaga ko umuntu yitonda ntakore amakosa
Izi mashini nizo za mbere zatangiye gukoreshwamo uburyo bw'itonde rya QWERTY
Imashini za mbere zari zifite inyuguti zitondetse uko zikurikirana ariko baza kubihindura kuko byagoranaga mu mikoreshereze yazo
Uburyo bwo gutondeka inyuguti bwa QWERTY bwari bugamije koroshya imyandikire
Abafaransa bakoze itonde rya AZERTY kuko ariryo ryari ririmo ibimenyetso byose bikoreshwa mu Gifaransa
Kugeza magingo aya, uburyo bwa QWERTY na AZERTY nibwo bukoreshwa mu kwandika
TANGA IGITECYEREZO