Ubuyobozi bwa sositeye y’itumanaho, MTN Rwandacell Plc, bwatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2024 iki kigo cyungutse abafatabuguzi bashya bakoresha SIM card zacyo bangana na 7.5%.
Raporo y’agateganyo y’uko
ubucuruzi bwa MTN Rwandacell Plc buhagaze kuva muri Mutarama 2024 kugeza tariki
30 Kamena 2024, yashyizwe ahagaragara tariki 13 Kanama 2024,
igaragaza ko iki kigo cyahombye Miliyari 10.5 Frw, ikunguka abafatabuguzi bashya babarirwa ku ijanisha rya 7.5%.
Muri iyi raporo
hagaragaramo ko mafaranga yinjije binyuze muri serivisi MTN itanga yiyongereye ku
ijanisha rya 0.8%. Amafaranga iki kigo cyinjije mbere yo gukuramo imisoro
n’ibindi byose yavuye kuri Miliyari 54,9 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2023
agera kuri Miliyari 39 Frw mu gihe nk’icyo mu 2024.
Nyuma yo kwishyura
imisoro, inyungu ya MTN Rwandacell Plc yageze kuri Miliyari 10.5 Frw, bitewe
n’igabanyuka ry’amafaranga yinjiye hamwe n’ikiguzi cyo gukodesha ahari iminara
cyiyongereye bivuye no ku mishya yubatswe.
Umuyobozi Mukuru wa MTN
Rwanda, Mapula Bodibe yatangaje ko bashoye arenga Miliyari 32.8 Frw mu bikorwa
by’ishoramari rizamura imikorere y’ikigo, kandi hubakwa iminara mishya 87 hirya
no hino mu gihugu.
Ati “Gukomeza gushora
imari mu kunoza ihuzanzira ryacu ni igihamya ko dukora ibishoboka ngo dushyire
mu bikorwa ibikubiye muri gahunda ya 2025, igamije kwagura ubushobozi bw’ihuzanzira
ryacu, kurigeza ku henshi hashoboka no gushyiraho ibikorwaremezo bigezweho
bizafasha no mu gihe kizaza.”
Iyi raporo igaragaza ko
abakoresha sim card za MTN Rwanda biyongereyeho 7.5%, bangana n’abantu ibihumbi
523. Byatumye abafatabuguzi bayo bagera kuri miliyoni 7.5.
Abakoresha serivisi za
Mobile Money bo, biyongereye ku ijanisha rya 15%, bituma bagera kuri miliyoni
5.1 muri Kamena 2024.
Ni mu gihe abakoresha
interineti ya MTN Rwanda biyongereyeho 0.6% ugereranyije n’igihe nk’iki mu mwaka
ushize, bagera kuri miliyoni 2.3, na ho Miliyoni 1.5 bakoresha 4G.
Ubuyobozi bwa MTN Rwanda
bugaragaza ko muri aya mezi bwashyize imbere kubahiriza gahunda bihaye igeza mu
2025, no kuba ku isonga mu byerekeye itumanaho.
Bahamya ko ishoramari
ryakozwe mu kunoza ihuzanzira ryatumye serivisi batanga zikomeza kwishimirwa na
benshi mu mezi atandatu ya mbere ya 2024.
Kuva mu 2023, Urwego
Ngenzuramikorere, RURA rwashyizeho gahunda y’uko abakoresha sosiyete
z’itumanaho zitandukanye imbere mu gihugu bazajya bahamagarana nta kiguzi
cy’inyongera izo sosiyete zishyuzanyije.
Bodibe yavuze ko iyi
gahunda yo gukuraho ikiguzi cyo guhamagarana hagati y’imirongo itandukanye
ikorera mu Rwanda yagize ingaruka zikomeye ku mafaranga MTN Rwanda yinjiza
binyuze mu guhamagarana, avuga ko bakomeje kuganira na RURA ku bintu bimwe na bimwe
bibangamiye ubucuruzi n’imikorere ya MTN Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO