RFL
Kigali

Hari kwigwa uko abo mu rwego rw’ubuhinzi mu Rwanda bahurizwa ku ikoranabuhanga

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:7/09/2024 18:09
0


"Muri iki gihe usanga abantu bazi uko bakoresha telephone mu guhamagara, icyo dukeneye ni uko abahinzi barenga aho, bakayikoresha (telefone) bakuramo ubumenyi bufite icyo bubafasha mu byo bakora".



Ikigo Mpuzamahanga giteza imbere inzego zitandukanye hibandwa ku buhinzi (Solidaridad) Ishami rya Afurika y’Amajyepfo, kiri kwiga uko cyagirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda mu gushyiraho ikoranabuhanga rihuriza hamwe abo mu rwego rw’ubuhinzi barimo abahinzi, abacuruza ifumbire n’abandi, mu guteza imbere urwo rwego horoshywa uko bakorana n’ibigo by’imari bakanashakirwa amasoko.

Ku ikubitiro Solidaridad yamaze kubaka urwo rubuga rw’Ikoranabuhanga mu bihugu nka Zambia, Malawi na Mozambique, ryinjizwamo abahinzi 50, sosiyete icuruza imbuto zikoreshwa mu buhinzi, ikigo cy’imari gitanga inguzanyo, n’igitanga ubwishingizi mu buhinzi.

Hashyizwemo kandi ikigo gikora ubusesenguzi hifashishijwe ikoranabuhanga mu kumenya ibikenewe n’abahinzi birimo nk’ifumbire n’imbuto byakwifashishwa bitewe n’ubwoko bw’ubutaka, ndetse n’ibigomba gukorwa mu buhinzi hashingiwe ku mihindagurikire y’ibihe.

Bamwe mu bayobozi n’abakozi ba Solidaridad bari mu bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika iri kubera i Kigali (Africa Food Systems Forum 2024), guhera ku wa 02-06 Nzeri 2024.

Umuyobozi Mukuru wa Solidaridad Ishami rya Afurika y’Amajyepfo, Shungu Kanyemba, kuwa 05 Gicurasi 2024 yatangaje ko iki kigo gishaka gukorana n’u Rwanda nka kimwe mu bihugu biri ku murongo mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye zirimo n’izo mu buhinzi, rukaba ruri no guteza imbere ikoranabuhanga mu nzego zose hadasigajwe inyuma abahinzi.

Ati ‘‘Umuhinzi agorwa no kubona serivisi kubera ko ari gukora wenyine. Kimwe mu bintu turi gukoraho harimo icyitwa ‘Bundled Services’, aho ibigo bitatu cyangwa bine bitanga amafaranga cyangwa ubwishingizi bihurira mu kigo kimwe, bakavuga bati ‘Twabaruye uyu muhinzi’, ku buryo batanze inguzanyo bamenya ko bamuheraho bayimuha.’’

Ubwo buryo bwa ‘Bundled Services’ bwo gutuma abo mu rwego rw’ubuhinzi bose bahurira mu kigo kimwe, bwitezweho kugira uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika ndetse umusaruro warwo ukanakomeza no kugezwa ku isoko mpuzamahanga nko mu bihugu b’i Burayi kandi bigakorwa mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Ikindi ni uko bizihutisha imitangire ya serivisi bikanagabanya ibiciro by’imikoranire ku buryo nk’ikigo giteganya gufasha umuhinzi bitagombera ko gihora kimusanga aho ari, cyangwa ngo we ajye aho gikorera.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhanga udushya mu ikoranabuhanga muri Solidaridad Ishami rya Afurika y’Amajyepfo, Candice Kroutz-Kabongo, yatangaje ko iryo koranabuhanga ryo guhuriza hamwe abo mu rwego rw’ubuhinzi bizafasha n’abahinzi bo muri Afurika mu mikoranire n’indi migabane nk’u Burayi.

Impamvu ni uko ho usanga n’abahinzi bakoresha ikoranabuhanga mu gihe abaguzi basabye ko abahinzi batanga uburenganzira mu gukoresha amakuru yabo (consent) hakoreshejwe nka ‘Smart phones’, bityo Solidaridad ikaba iri gushaka ibisubizo ku buryo n’abahinzi bo muri Afurika batunga izo telefoni bakanamenya kuzikoresha.

Inzego zikora mu bijyanye n’ubuhinzi zivuga ko hakenewe ko ikoranabuhanga rifatika kandi rikagera no ku bantu benshi, bityo rigatanga umusaruro uhagije ku gihugu. Bamwe mu bakora mu bijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ibikorwa bibushamikiyeho, bo bavuga ko gukoresha ikoranabuhanga ari kimwe mu byafasha mu iterambere ry’urwo rwego.

Mu 2022, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangarije RBA ko hari ibikenewe gukomeza gukorwa kugira ngo ikoranabuhanga ritange umusaruro. “Muri iki gihe usanga abantu bazi uko bakoresha telephone mu guhamagara, icyo dukeneye ni uko abahinzi barenga aho;

Bakayikoresha (telefone) bakuramo ubumenyi bufite icyo bubafasha mu byo bakora. Telephone ifasha mu bijyanye no kugurisha inyongeramusaruro, imbuto, ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi, amakuru y’isoko, byose bikorewe kuri phone.”

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buhinzi n'ibiribwa (FAO), rivuga ko uko isi irushaho gutera imbere mu ikoranabuhanga, urwego rw’ubuhinzi rudakwiye gusigara inyuma. Umuhinzi akwiye kumenya icyo ahinga bitewe n’uko yabonye ko umwaka utaha azaba agifitiye isoko.

FAO ivuga ko umuhinzi akwiriye kumenya ingano y’ifumbire akoresha kugira ngo azabone umusaruro mwinshi, n’aho azawujyana, "uwejeje inyanya, ikoranabuhanga ryamufasha kumenya aho zikenewe yazijyana, ikindi ibyo abahinzi bakeneye, bakoresha ikoranabuhanga bakamenya toni umubare wa toni ukenewe mu gihugu runaka.”


Candice Kroutz-Kabongo yatangaje ko iri koranabuhanga rizafasha abahinzi bo muri Afurika mu mikoranire n’indi migabane nk’u Burayi


Bamwe mu mu bayobozi ba Solidaridad bitabiriye inama mpuzamahinga iri kubera i Kigali yiga ku guteza imbere Ubuhinzi muri Afrika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND