Kigali

Umuhanzi Alik Bulan washinze Manoa Family Foundation akataje mu bikorwa byo gufasha abatishoboye-AMAFOTO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:28/11/2023 14:16
0


Umuhanzi Nyarwanda ukorera umuziki muri Diaspora, Alik Bulan amazina ye nyakuri akaba yitwa Ishimwe Manoa yateye inkunga ishuri ry’inshuke rya Nufashwa Yafasha Nursary School riherereye mu Murenge wa Ngarama, Akarere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba abinyujije mu muryango yashinze.



Uyu muhanzi  yahaye iri  shuri  ibijyanye n’ibiribwa, imyambaro y’ishuri bifite agaciro kagera kuri U$1,200 ni ukuvuga   1,490,400 Frw.

 

Ni ishuri ryashinzwe n’Umunyamakuru Bujyacyera Jean Paul uzwi nka Guterman Guter ukora ku Isango Star kuva mu myaka irenga icumi ishize.


 Uyu muryango usanzwe ufasha abana batishoboye n’imiryango yabo mu kubaha uburezi, kwita ku buzima n’imibereho myiza ndetse n’imyidagaduro ku bana bava mu miryango itishoboye. Ababyeyi nabo bakagira gahunda zihariye nko kwita ku burere bw’abana babo, korozwa amatungo, kwihangira imirimo n'ibindi.

 

Umuhanzi Alik Bulan uri mu batanga icyizere muri muzika Nyarwanda mu kiganiro yahaye InyaRwanda, yagaragaje uburyo nawe yanyuze mu buzima bugoye harimo ubuhunzi,... Akumva ko ari inshingano ze gufasha abatishoboye.


Tuganira na Guterman Guter; yashimiye byimazeyo Alik Bulan n’ikipe ye igize Manoa Family Foundation ku bufatanye bafitanye bumaze gutera intambwe mu kuzamura imibereho y’abatishoboye. Akebura abandi bahanzi n’ibyamamare gukoresha neza ubwamamare bwabo mu guhindura isi nziza bafasha abatishoboye.


Uwari uhagarariye Manoa Family Foundation, Yvan Kubwimana, Umunyamakuru ku Isango Star ukora mu kiganiro Sunday Night Show ari nawe urebera inyungu za Alik Bulan mu karere k’ibiyaga bigari, nawe yavuze ko bashimye ibikorwa bya Nufashwa Yafasha Organization kandi imikoranire izakomeza.

 

Tubibutse ko umuryango Manoa Family Foundation ntufatana na  Nufashwa Yafasha Organizatio   gusa kuko ufasha no mu bihugu by’abaturanyi nka RDC n’u Burundi.















REBA INDIRIMBO YA ALIK BULAN

">

REBA AMAFOTO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND