Mu buzima bwa buri munsi, hari igihe twiremamo abanzi mu bitekerezo byacu, tukarema ishusho mbi y’abantu batadufitiye inabi. Ubushakashatsi mu mitekerereze ya muntu bwerekana ko uko tubona abandi bishobora kugira ingaruka ku mibanire yacu, bigatuma dufata ibyemezo bishimangira ibyo twizera n'iyo nta shingiro byaba bifite.
Ubuhanga bwa Robert K. Merton (1948) bwerekana ihame rizwi nka "Self-Fulfilling Prophecy aho umuntu iyo yizeye ko undi amugirira nabi, atangira kumufata nabi, bikarangira uwo muntu nawe amugaragarije urwango n'ubushotoranyi. Ibi bituma wa muntu yari yarabonye nk’umwanzi koko amugaragarira atyo, nyamara byatewe n’imyumvire ye bwite.
Sigmund Freud wavutse 1856 apfa1939
Ubushakashatsi bwe bwakozwe mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20, cyane cyane mu myaka ya 1910-1930. We yagaragaje ko abantu bakunze kwimurira ibibazo byabo ku bandi mu buryo bwitwa "Projection". Ibi bisobanura ko umuntu ashobora kugira ibibazo runaka mu mitekerereze ye ariko aho kubyemera, akabona nk’aho ari abandi bafite ayo makosa, akabafata nk’abanzi be.
Undi muhanga, Carl Jung mu 1920, yagaragaje igitekerezo cy'igicucu (Shadow) cyagaragajwe mu bushakashatsi bwe bwo mu myaka ya 1920-1930. Bugaragaza ko buri muntu agira ibice by’ubuzima bwe atemera. Iyo umuntu atemera inenge ze, akenshi azibona mu bandi, akabafata nk’abanzi be aho kubanza kwisuzuma.
Daniel Kahneman na Amos Tversky ubushakashatsi bwabo Prospect Theory bwatangajwe mu 1979, bwerekana ko abantu bakunda gufata ibyemezo bishingiye ku byiyumviro n'amaranga mutima aho gushingira ku makuru afatika. Ibi bituma dufata abantu uko tubatekereza aho kubamenya bya nyabyo, bigatuma dushobora kwitiranya abanzi n’inshuti.
Mu gihe dushaka kubaka umubano mwiza mu muryango no mu kazi, ni ingenzi kwisuzuma tukamenya niba koko abo tubona nk’abanzi ari bo cyangwa ari imyumvire yacu ibibatera. Guhindura imitekerereze yacu ni intambwe ikomeye mu guca urwango ruri mu mibanire y’abantu no guteza imbere ubwumvikane.
TANGA IGITECYEREZO