RURA
Kigali

Imyitwarire y'ababyeyi ishobora gufasha abana babo gutsinda no kugira ubuzima bwiza

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:26/03/2025 12:36
0


Hagaragajwe uburyo ababyeyi bashobora gufasha abana babo kugira ubuzima buzira umuze, buteye imbere kandi bufite ibyishimo, nk’uko ubushakashatsi mu by’imitekerereze bubigaragaza.



1. Kumva abana babo mu buryo bufatika: Gufata umwanya wo kumva abana, kubabaza ibibazo no kugaragaza ko wita ku byo batekereza, bifasha abana kugira ikizere no kwiyizera.

2. Kubashyigikira mu gukura mu bwigenge: Kwemera ko abana bikorera bonyine bimwe mu bintu, nubwo byaba bigoye ku babyeyi, bituma barushaho kwigirira icyizere no gufata ibyemezo nk'uko tubikesha dmnews.

3. Kwerekana gukomera no kwihangana: Uburyo umubyeyi yitwara mu bihe bikomeye bigira uruhare runini mu myigire y’umwana. Iyo ababyeyi bashobora guhangana n’ibibazo mu buryo bwiza, abana barabirebera bakabyigiraho.

4. Gushyiraho imbibi zisobanutse: Kugena amategeko n’amabwiriza bifasha abana kumenya ibyo bategerejweho, bikabaha umutekano no kwiyumvamo ikerekezo.

5. Kwereka abana urukundo n’ubushobozi: Ababyeyi bagaragaza urukundo n’ubushobozi bwo gufasha abana babo gukura bafite icyizere cyo gukunda no kwiyakira.

6. Gutoza abana uburyo bwo kwifata no kugenzura amarangamutima: Ababyeyi bamenya kwerekana ko guhangana n’amarangamutima bikozwe neza, bifasha abana kugira ubushobozi bwo kuyagenzura.

7. Kwigisha abana guharanira intego: Gutoza abana gukorera ibintu ku ntego no gukora cyane, bibafasha mu kubaka ubushobozi bwo kwihanganira imbogamizi no gutsinda.

8. Kwerekana umuco wo kwiga no gukunda kumenya: Kwereka abana ko kwiga ari ingenzi bituma nabo babikurana bakabikunda bityo bigatuma bakura ari abahanga.

Ababyeyi batari beza 100%, ariko bafite imyitwarire ihoraho kandi yubaka ituma abana babo bagira amahirwe yo gutsinda no kugira ibyishimo.

Gufata umwanya wo kumva abana ukabaza ibibazo ukabereka uko ibintu bikorwa birabafasha cyane







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND