RURA
Kigali

Dore ibintu 8 byakwereka umuntu mwiza w'inyangamugayo mu minota 5

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:19/03/2025 6:46
0


Mu buzima bwa buri munsi, dukunze guhura n’abantu bashya mu bihe bitandukanye haba mu kazi, mu muryango, cyangwa no mu buzima busanzwe. Ariko, kenshi biragorana kumenya uwo umuntu ari we koko mu gihe gito cy’ibiganiro bya mbere.



Abahanga berekana ko hari ibimenyetso bifatika byagufasha kumenya umuntu mwiza mu minota itanu gusa.

Dore uburyo 8 bwo kumenya umuntu mwiza, nk’uko byagaragajwe n’abahanga mu by’ubuzima n’imibanire:

1. Uburyo yumva abandi (Kumva neza ibyo uvuga): Ubushobozi bwo kumva abandi ni kimwe mu bimenyetso by’umuntu mwiza. Umuntu mwiza ntategereza gusa kuvuga ibye, ahubwo yumva neza ibyo uvuga, kandi aka kwereka ko abyitayeho. Ibi bigaragaza impuhwe n’ubwubahane.

2. Kubahiriza igihe (Kudakererwa): Kuba umuntu yagerageza kugerera ahantu ku gihe, ni ikimenyetso cy’ubwubahane kandi byerekana ko yubaha igihe cyawe. Nubwo abantu bashobora gukererwa kubera impamvu zitunguranye, ariko usanga umuntu wubaha abandi abikora kenshi, bikaba ikimenyetso cy’umuntu w’inyangamugayo.

3. Uko yitwara ku bantu batamufitiye inyungu: Umuntu mwiza azubaha umuntu wese kimwe, hatitawe ku kintu uwo muntu amumariye. Iyo ubona umuntu yitwara neza ku bantu batamufitiye inyungu, ni ikimenyetso cy’uko yita ku bandi, atarobanura nk'uko tubikesha  Global English Editing.

4. Kuba we ubwe nta kwihishira: Abantu beza ntibatinya kugaragaza ukuri kwabo. Ntibatinya kugaragaza ibyabo byiza n’ibibi, ndetse bakemera intege nke zabo. Iyo ubona umuntu ushyira imbere ukuri kwe, akaba nta bwoba bwo kubigaragaza afite, uba uhuye n’umuntu w’inyangamugayo.

5. Uko agira amatsiko kuri wowe: Umuntu mwiza akubaza ibibazo byerekana amatsiko y’ukuri kuri wowe. Ntibavuga gusa kugira ngo bavuge, ahubwo bakubaza ibyo ukunda, ibyo uhagazeho n’icyo wifuza kugeraho. Ibi bigaragaza ko akwitaho kandi ashaka kukumenya neza.

6. Ntatinya kugaragaza intege nke: Buri wese agira ibihe bikomeye anyuramo, ariko abantu beza ntibatinya kubigaragaza. Iyo umuntu ashobora kukubwira ko hari ibintu bimugoye cyangwa akagusangiza ibyababaje ubuzima bwe, ni ikimenyetso cy’ubunyamwuga no kwiyakira.

7. Bubaha imbibi zawe: Umuntu mwiza ahora yubaha imbibi zawe. Ntajya akuguma iruhande igihe kinini utabishaka, cyangwa ngo akore ibintu utishimiye atabanje kukubaza. Ibi bigaragaza ko akubaha nk’umuntu wiyubaha, kandi bikaba ikimeneyetso cy’umutima mwiza.

8. Agaragaza impuhwe: Umuntu mwiza akora uko ashoboye kose kugira ngo yumve ibyiyumvo byawe kandi akagufasha kwiyumva neza. Impuhwe ni imwe mu nkingi z’imyitwarire y’abantu beza. Iyo umuntu akwereka ko yumva ibyiyumvo byawe, uba uhuye n’umuntu w’umunyabuntu.

Nubwo abantu bashobora kugaragaza igitinyiro cyabo mu magambo cyangwa imyambarire, imyitwarire myiza ikunze kugaragara vuba mu buryo bw’imikorere y’umuntu. Igihe uhura n’umuntu, kwitegereza no kubahiriza ibi bimenyetso bishobora kugufasha kumenya umuntu mwiza mu minota itanu gusa.

Umuntu mwiza akora uko ashoboye kose kugira ngo yumve ibyiyumvo byawe kandi akagufasha kwiyumva nezaUmuntu mwiza azubaha umuntu wese kimwe, hatitawe ku kintu uwo muntu amumariyeAbantu beza ntibatinya kugaragaza ukuri kwabo. Ntibatinya kugaragaza ibyabo byiza n’ibibi.Ubushobozi bwo kumva abandi ni kimwe mu bimenyetso by’umuntu mwiza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND