RFL
Kigali

Imyambaro 6 Lionel Messi yambaye mu gikombe cy'Isi ishobora kugurwa asaga Miliyari 10 Frw

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/11/2023 21:01
0


Imyambaro yambawe na Lionel Messi mu gikombe cy'Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar ishobora gukurwa arenga Miliyari 10 z'amafaranga y'u Rwanda mu cyamunara.



Amezi 12 arashize muri Qatar hakiniwe imikimo y'Igikombe cy'Isi kitazava mu mutwe wa Lionel Messi n'ikipe ye y'igihugu ya Argentine bitewe nuko aribo bacyegukanye batsinze  u Bufaransa ku mukino wa nyuma.

Nyuma yo gukora aya mateka kuri ubu imyambaro 6 yambawe na Kapiteni wa Argentine muri iki gikombe cy'Isi igiye gushyirwa mu cyamunara na Kompanyi ya Sotheby's isanzwe n'ubundi ishyira ibintu bitandukanye muri cyamunara. Byitezwe ko muri iyi myenda ya Lionel Messi izagurishwa asaga Miliyari 10 z'amafaranga y'u Rwanda 

Iyo myenda ni uwo yambaye mu gice cyambere ku mukino wa nyuma,uwo yambaye muri 1/2,uwo yambaye muri 1/4,uwo yambaye muri 1/8 ndetse n'ibiri yambaye mu mikino y'amatsinda.

Biteganyijwe ko abashaka kuyigura bazatangira gutanga ubusabe bwabo guhera tariki 30 z'uku Kwezi kuzageza 14 z'Ukwezi gutaha ku cyicaro cya Sotheby’s giherereye i New York.

Amafaranga azava muri iyi myenda azahita ajya mu mu muryango wa Messi usanzwe ufasha abana bafite ibibazo by'uburwayi bitandukanye ubavuza. 

Mu gihe iyi myambaro yagurwa amafaranga  yahita ikuraho agahigo ko kuba imyambaro yambawe n'umukinnyi runaka  iguzwe amafaranga menshi, ubusanzwe kari gafitwe n'umwambaro Michael Jordan yambaye mu ikipe ya Chicago Bulls akina imikino ya nyuma ya NBA mu 1998.


Lionel Messi wakoze amateka yegukana igikombe cy'Isi cya 2022


Imyambaro ya Lionel Messi 6 yambaye mu gikombe cy'Isi igiye gushyirwa mu cyamunara aho byitezwe ko ishobora kuzagurwa asaga miliyari 10 z'amafaranga y'u Rwanda 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND