RFL
Kigali

Byasabye abasirikare kugira ngo Mohamed Salah asohoke mu kibuga nyuma yo gutsinda Sierra Leone

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/11/2023 7:41
0


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Misiri na Liverpool yo mu Bwongereza byasabye abasirikare kugira abashe gusohoka mu kibuga nyuma y'uko batsinze Sierra Leone ibitego 2-0.



Imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 ku makipe y'ibihugu yo muri Afurika irakomeje. 

Ku munsi w'ejo Saa Kumi n'Ebyiri mu itsinda A nibwo Sierra Leone yari yakiriye Misiri  kuri sitade yo muri Liberia ya Samuel Kanyon Stadium , byarangiye Misiri  ariyo itsinze ibitego 2-0. Ibi ni ibitego byose byatsinzwe na Trezeguet ku mipira yabaga yahawe na Mohammed Salah.

Bigeze ku munota wa 89 w'umukino abafana batangiye kwinijira mu kibuga bashaka Mohamed Salah. 

Umufana wambere wari wambaye umwambaro wa Liverpool yinjiye mu kibuga aragenda afata amagaru y'uyu mukinnyi mu buryo bwashoboraga gutuma yikubita hasi ariko abashinzwe umutekano bahise bamugeraho baramufata  bamusohora nabi.

Nyuma akavuyo k'abafana kakomeje binjira mu kibuga bose bashaka Mohammed Salah ariko abashinzwe umutekano bakaba babagezeho hakirikare arinako babasohora nabi. 

Kugira ngo ajye mu rwambariro abasirikare bahise bajya mu kibuga bamusohora bamurinze ibintu bidasanzwe mu mu mupira w'amaguru.

Mohamed Salah kuri ubu arikwifuzwa n'amakipe menshi yo muri Arabia Saudite ndetse biranashoboka ko mu kwezi kwa mbere k'umwaka utaha hari igihe yasohoka muri Liverpool.

Ubwo umufana wa mbere yinjiraga mu kibuga ashaka Mohamed Salah ariko abashinzwe umutekano bamusohoye nabi bamukubita

Mohamed Salah wasohowe mu kibuga n'abasirikare,ibintu bidasanzwe mu mupira w'amaguru










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND