Kigali

Ariel, Arthur na Sherrie Silver mu bazasangira urubyiniro na Kendrick Lamar ubitse Grammy Awards 17

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/11/2023 10:22
0


Abantu batandatu barimo umuhanzikazi Ariel Wayz, umubyinnyi wabigize umwuga Sherrie Silver n’umushyushyarugamba Nkusi Arthur bongewe mu gitaramo cy’umushinga “Move Afrika” kizaririmbamo umunyamuziki Kendrick Lamar ubitse Grammy Awards 17 mu kabati.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, ni bwo Move Africa yatangaje ko mu gitaramo cyo ku wa 6 Ukuboza 2023, Kendrick Lamar azahuriramo ku rubyiniro na Nkusi Arthur, Ariel Wayz, Azziad Nasenya, Dj Toxxyk, Jackie Lumbasi na Sherrie Silver. Ariko bavuga ko hari n’abandi bazagaragara mu gikorwa cy’uyu mushinga bazatangazwa mu minsi iri imbere.

'Move Afrika' yateguwe mu buryo bwo gushimangira ubukangurambaga buyobowe n’abaturage mu guteza imbere ubuzima n’uburinganire, kurengera umubumbe wacu no kurema amahirwe mu bukungu; Ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, 'Move Afrika: Rwanda' izaba ngaruka mwaka mu myaka itanu iri imbere.

Nkusi Arthu watumiwe muri iki gitaramo Move Afrika: Rwanda, ni umunyarwenya kandi akaba umwe mu bakomeye mu itangazamakuru mu Rwanda;

Azziad Nasenya, ni umukinnyi kandi uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga w'Umunya-Kenya, DJ TOXXYK, ni umwe mu bubatse izina mu itangazamakuru naho Sherrie Silver n’umubyinnyi watsindiye ibihembo byinshi ku Isi.

Kendrick Lamar ni umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watsindiye ibihembo byinshi birimo; ‘Grammy Awards’, igihembo cya Pulitzer akaba ari na we washinze ikigo pgLang. Kendrick Lamar, ni we uzaba uri umuhanzi mukuru.

‘Move Afrika: A Global Citizen Experience’ ni umushinga wateguwe n’umuryango mpuzamahanga uharanira ubuvugizi bw'abaturage Global Citizen ufatanyije n'ikigo cy'inararibonye mu guhanga, pgLang. 

Uyu mushinga uzamara igihe kirekire, ukubiyemo kuzenguruka ku Mugabane wa Afurika n'abahanzi mpuzamahanga. Ikigo pgLang kizategura imikorere y'umushinga wa Move Afrika mu myaka itanu iri mbere, kuva mu 2023 kugeza mu 2028.

Umushinga uzaba ugizwe n’ubukangurambaga buyobowe n'abaturage bugamije gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo by'ingenzi birimo:

Kongera inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n’abakobwa; gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n'ingaruka zabyo ku kwihaza mu biribwa; gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y'ubukungu ku bisekuruza bizaza; no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.

Amatike aboneka aguzwe ku rubuga rwa www.moveafrika.org, cyangwa se ushobora kuyatsindira wifatanyije n'abandi mu muryango wa Global Citizen unyuze kuri application ya Global Citizen hano Global Citizen App, cyangwa se ku rubuga www.globalcitizen.org cyangwa ukabandikira kuri WhatsApp, kuri iyi nimero +250 790 008 555.

Move Afrika ni igikorwa cyiyongeye ku bisanzwe bihari kigamije gukemura ubusumbane mu bukungu bw'Isi binyuze mu guhanga imirimo no gushyiraho amahirwe afasha mu kwihangira imirimo ku bisekuruza bikomoka kuri uyu mugabane binyuze mu ruhererekane rw'ibitaramo ngarukamwaka byo ku rwego rw'Isi.

Ibi bitaramo bizaba bigizwe no kwerekana ibyiza bya Afurika ku Isi, bizazana ishoramari mu baturage muri ibyo bice byabereyemo, gufatanya n'abahanzi baho, abacuruzi, ibigo bihuza imikoranire, kandi bitange amahirwe yo guteza imbere ubumenyi ngiro mu kazi. Gutanga ubunararibonye ku rwego rw'Isi ku bafana n’abahanzi.

Move Africa izashyiraho urwego ruhambaye rwo gutegura ibikorwa by’imyidagaduro, byongere kwitabira kw'abahanzi mpuzamahanga, kwitabira mu birori bibera muri aka karere, no kubaka ubushobozi mu mijyi yakiriye ibyo birori ku Mugabane wa Afurika.

Move Africa yubakiye ku bukangurambaga n’ibikorwa bya Global Citizen byayibanjirije ku Mugabane wa Afurika birimo: Global Citizen: Mandela 100, yazanye Beyoncé, Jay-Z, Ed Sheeran, Usher, Eddie Vedder na Chris Martin wo muri Coldplay i Johannesburg;

South Africa mu 2018; Global Citizen Live: Lagos yagaragayemo Davido, Femi Kuti, na Tiwa Savage muri Fela Kuti’s New Africa Shrine mu 2021; n'Iserukiramuco Global Citizen Festival: Accra, ryazanye Usher, SZA, Stormzy, na TEMS muri Black Star Square mu 2022.

Abafatanyabikorwa ba Move Afrika barimo pgLang, Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) na TimesLive.

Ibyo wamenya kuri Global Citizen

Global Citizen ni umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, uharanira inyungu mpuzamahanga, ugamije guca ubukene bukabije none aha.

Iri huriro rihuza muzika na politiki kugira ngo bireme ubukangurambaga bushingiye ku bikorwa, ibirori byerekanwa imbonankubone ku Isi hose, inama z'abayobozi, ibikoresho by'umwimerere mu itangazamakuru, ibicuruzwa, gahunda zo guhuza abakozi n'ibindi byinshi kugira ngo bikemure ibibazo byihutirwa byugarije ikiremwamuntu n'Isi yacu.

Kugeza ubu, miliyari 43.6 z’amadolari y’imihigo yatangajwe ku mbuga za Global Citizen, zikaba zarafashije abantu barenga miliyari 1.3.

Iki kigo cyashingiwe muri Australia mu 2008, kikaba gikorera i New York, Washington DC, Los Angeles, London, Paris, Berlin, Geneve, Melbourne, Toronto, Johannesburg, Lagos n'ahandi.

Ushobora kwifatanya n'umuryango wa Global Citizen ku rubuga globalcitizen.org, unyuze kuri Application Global Citizen App, hanyuma ukurikire Global Citizen kuri TikTok, Instagram, YouTube, Facebook , X na LinkedIn.     

Umunyarwenya kandi akaba umwe mu bakomeye mu itangazamakuru mu Rwanda Arthur Nkusi


Umuhanzi Ariel Wayz uherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Agasinye'


Umukinnyi kandi uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga w'Umunya-Kenya Azziad Nasenya


DJ Toxxyk wamamaye mu gucuranga mu bitaramo bitandukanye bibera mu Rwanda


Umwe mu bubatse izina mu itangazamakuru Jackie Lumbasi


Umubyinnyi watsindiye ibihembo byinshi ku Isi Sherrie Silver

 

Kendrick Lamar ategerejwe i Kigali mu gitaramo Move Afrika: Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND