RURA
Kigali

Shakira ntarakira igikomere yatewe na Piqué

Yanditswe na: Ndayishimiye Fabrice
Taliki:31/03/2025 12:12
0


Umuhanzikazi Shakira yatangaje ko nyuma y’imyaka hafi itatu atandukanye na Gerard Piqué wari umugabo we, atarakira igikomere yamusigiye.



Ibi uyu muhanzikazi ukomoka muri Columbia yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru aho akomeje ibitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye byo muri America y’epfo, yemeza ko atarabasha kwakira ibyo uwari umugabo we yamukoreye.

Aganira na N+, Shakira yagize ati:”Gukira bifata igihe, nashyize ku bitugu ibiro byinshi cyane. Gusa ninge ugomba kumenya ibyange kandi ngomba kumera neza, nkamera neza ku bw’abana bange.”

Shakira kandi yabajijwe niba akirira, asubiza avuga ko arizwa n’ibiri ngonbwa gusa. Ati:”Igihari nuko mbere batubwiraga kuririra mu nzu, nturirire imbere y’abana, ugahisha uburibwe ugakomeza kugaragara neza. 

Gusa ntawakubwira uko wakira ako gahinda ukongera ukiyubaka. Dufite abagabo n’abagore dukwiye kubwiza ukuri, dukwiye kubwiza ukuri kandi kuvugisha ukuri biravura. Kubeshya abantu ntibigikenewe.”

Gusa Shakira abajijwe niba umubabaro we yarawubyaje imbaraga, ahubwo we yavuze ko uwo mubabaro yawubyaje guhanga udushya mu bintu byose akora biyobowe n’ubuhanzi bwe.

Shakira ahura na Piqué bwa mbere hari mu 2010, aho uyu musore wakiniraga FC Barcelona yagaragaye mu ndirimbo ‘Waka waka’ y’Igikombe cy’Isi cya 2010 cyaje no kwegukanwa n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne yarimo Piqué.

Mu 2011 ni bwo aba bombi bemeje ko bari mu rukundo, mu mwaka wa 2013 bibaruka umwana wa mbere bise Milan ndetse no mu 2015 bibaruka ubuheta bise Sasha.

Nyuma y’imyaka myinshi Shakira na Gerard Piqué benshi babafata nk’umuryango w’icyitegererezo, mu 2022 ni bwo aba bombi bemeje ko batandukanye aho Shakira yashinje Piqué kumuca inyuma.

Nyuma yo gutandukana Shakira yahise ajyana n’abana bombi bajya kuba Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse na Piqué wasezeye gukina umupira nk’uwabigize umwuga mu 2022, ajya mu rukundo n’uwitwa Clara Chía Martí.


Pique na Shakira bari intangarugero ku bakundana


Pique yahise ajya mu rukundo na Clara Chia Marti






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND