Umucamanza yavuze ko Ibyaha akekwaho harimo icyaha cyo gutangaza amakuru y'ibihuha, icyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru, icyaha cyo gukoresha ibikangisho n'icyaha cyo gutukana mu ruhame.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul afungwa iminsi 30 y'agateganyo kuko ibyaha akurikiranyweho; Urukiko ruramutse rubimuhamije yakatirwa igihano cy'igifungo cy' imyaka 2. Umucamanza yavuze ko Ibyaha akekwaho harimo icyaha cyo gutangaza amakuru y'ibihuha, icyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru, icyaha cyo gukoresha ibikangisho n'icyaha cyo gutukana mu ruhame.
Uko isomwa ryagenze
Ubushinjacyaha buvuga ko mu nkuru shusho aho yavuze ko Miss Mutesi Jolly ari mafia, ahandi atangaza ko yatanze ubuhamya ngo ahindure imvugo. Ikindi kandi ngo muri ziriya nkuru havuzwe ko Mutesi Jolly yafashije Kaliza Hope gukuramo inda.
Nkundineza Jean Paul kandi hari inkuru yatambutse kuri 3D Tv Plus aho yavuze ko "Umutego mutindi ushibukana nyirayo, tumuguhe umurye?
Ikindi kandi ngo yagiye atangaza amazina y'abatangabuhamya kandi bitemewe. Ubushinjacyaha busaba ko yaba afunzwe by'agateganyo mu gihe cy'iminsi 30. Ikindi bwasabye ko aramutse afunguwe yabangamira iperereza kandi akaba yatoroka ubutabera ariyo mpamvu akwiriye gufungwa iriya minsi 30 y'agateganyo.
Nkundineza Jean Paul yarireguye
Ku byaha byose akurikiranyweho yavuze ko ari amakosa y'akazi. Ku imvugo y'umugani yavuze ko nta kindi yari agamije kuko yatangazaga amakuru. Jean Paul kandi yavuze ko yafungurwa kuko nta mpamvu ihari yo kumufunga. Yanavuze ko afite umuryango umukesha amaramuko ku buryo akwiriye gufungurwa akita ku muryango.
Urukiko rwasuzumye dosiye harebwa niba Jean Paul afungwa iminsi 30 y'agateganyo
Urukiko rwavuze ko umuntu wese wifashisha urusobe rwa mudasobwa agatangaza amakuru y'ibihuha iyo abihamijwe ahanishwa igifungo cy'imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 3.
Jean Paul Nkundineza yakoze ibiganiro atangaza amakuru y'ibihuha. Yavuze ko ibyaha byakozwe na Mutesi Jolly yabisimbutse ahubwo biregwa Prince Kid. Jean Paul ngo yari azi neza ko ibyo atangaje ari ibihuha. Jean Paul yanavuze ko Miss Mutesi Jolly yakoze ubukangurambaga ku bakobwa bitabiriye miss Rwanda mu bihe bitandukanye ngo bashinje Prince Kid.
Mu buhamya bwatanzwe na Mutesi Jolly ivuga ko biriya byose byatangajwe na Jean Paul byamutesheje agaciro muri sosiyete. Me Ibambe Jean Paul yabwiye Urukiko ko biriya byose byakozwe na Jean Paul ari amakosa y'umwuga. Kandi nta hantu ubushinjyacyaha bwagaragaje ko ibyatangajwe na Jean Paul ari ibihuha.
Ubushinjacyaha buvuga ko uwahohotewe yagannye inzego zibishinzwe kuko ibyo yakoze bigize icyaha. Ikindi kandi ngo hari aho Jean Paul yasabye Mutesi Jolly kujya kumurega. Muri icyo kiganiro hari aho yavuze ati:"Mutesi Jolly nushaka ujye kundega".
Nkundineza Jean Paul ngo ntabwo yahakanye ko yatangaje inkuru z'ibihuha. Bivuze ko yakoraga ibyo azi. Urwego rw'abanyamakuru rwigenzura si Urukiko ariyo mpamvu kuba umunyamakuru yakora ibigize icyaha agomba kubiryozwa.
Urukiko rwavuze ko Urwego rwigenzura rw'abanyamakuru babwiye Jean Paul kugana inkiko mu gihe yahohotewe kuko abanyarwanda bose barangana. Urukiko rero rusanga ibyagezweho bigize icyaha kuko byatesheje agaciro Miss Mutesi Jolly wabaye umutangabuhamya mu rubanza rwa Ishimwe Prince Kid.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Nkundineza Jean Paul yatangaje amazina y'abatangabuhamya mu rubanza rwa Ishimwe Dieudonne. Nkundineza Jean Paul ngo yavuze ko amagambo yavuze kuri Miss Jolly arimo"Akagome, mafia, impolie, baguhe Prince Kid umurye". Aya magambo yose ngo agize guhohotera umutangabuhamya. Kugeza ubu Nkundineza Jean Paul avuga ko nta mutangabuhamya wavuze ko yahohotewe ariko ngo izi mpamvu zizasuzumwa mu rubanza mu mizi.
Nkundineza Jean Paul wavuze ko umutego mutindi ushibukana nyirawo ngo wabaye intandaro yo gukoresha ibikangisho agamije kugirira nabi umutangabuhamya. Uyu mugani rero Urukiko rusanga bigoye kumenya neza niba hano yaragamije ibikangisho.
Urukiko rero rusanga nta mpamvu zihari zo gukekwaho ibikangisho. Ariko rusanga hari impamvu yo gukekwaho gutangaza amakuru y’ibihuha no kubangamira abatangabuhamya n'icyaha cyo gutukana mu ruhame. Rwemeje ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo muri Gereza. Rwibukije ko icyemezo kijuririrwa mu gihe cy'iminsi 5. Umwanzuro wasomwe none tariki 07 Ugushyingo 2023 Saa Cyenda n'iminota 38.
TANGA IGITECYEREZO