Kigali

Tyla yavuze ku byo kurwanira Rema na Serena Gomez

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:7/11/2023 7:59
0


Umuhanzikazi Tyla ukomoka muri Afurika y'Epfo yatangaje ko nta rukundo ruri hagati ye na Rema nyuma y'igihe kirekire bivugwa ko aba bashobora kuba bakundana.



Umuhanzikazi Tyla Laura Seethal w'imyaka 21 ukomoka muri Afurika y'Epfo uzwi ku mazina ya Tyla yemeje  ko nta rukundo ruri hagatai ye na Rema ahubwo ari inshuti bisanzwe nk'uko yaba inshuti n'undi wese nubwo abantu bahise babifatamo urukundo rw'umwihariko.

Ubwo yari mu kiganiro Episode of we need to talk, yatangaje ko amafoto y'aba bombi yagiye hanze bafatanye urunana bishimanye nta kidasanzwe cyarimo dore ko yafashwe ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Afrobeat's Concert ndetse anahishura ko basanzwe ari inshuti.

Tyla yagize ati "Njyewe na Rema turi inshuti cyane. Nagiye mu gitaramo cye hanyuma amafata mu kiganza abantu babisobanura uko babishaka. Ntabwo ari umukunzi wanjye kandi ntabwo ari umugabo wanjye."

Nyamara nubwp Tyla yavuze ibi, ubwo yari mu kiganiro kuri Apple Music aherutse gutangaza ko mu bahanzi bose uwo yumva bakundana mu buzima bwe bwose ari Rema ndetse ko agize amahirwe bagakundana byaba ari ibintu byiza kuri we.

Uretse Tyla, Rema akurura Selena Gomez cyane kuko nyuma y'uko basubiranyemo indirimbo Calm Down, Selena Gomez yakomeje kugaragaza ko yanyuzwe cyane na Rema ndetse akavuga buri munsi ko yamwihebeye yifuza gukundana nawe.

Ibyo byose ariko biraba bikarangira ariko kugeza ubu nta mukunzi uramenyekana ukundana na Rema nubwo ibyo byamamarekazi bitangaza ko byifuza gukundana n'uyu musore  w'imyaka 21. 


Tyla yanyomoje abavuga ko ari mu rukundo na Rema


Ubwo Tyla yari mu kigniro na Apple Music yatangaje ko Rema ariwe muhanzi yakwifuza guteretana nawe

Tyla yavuze ko nta kidasanzwe hagati ye na Rema.


Serena Gomez aherutse gutangaza ko yimariyemo cyane Rema ukomoka muri Nigeria baherutse gusubiranamo indirimbo "Calm Down"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND