RURA
Kigali

Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye n'uwo bari bamaze imyaka 12 babana

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/02/2025 16:05
0


Musengamana Béatha wamamaye cyane binyuze mu ndirimbo ye 'Azabatsinda Kagame', yasezeranye imbere y'amategeko n'umugabo we witwa Niyonshuti Valens bari bamaze igihe babana mu buryo butemewe n'amategeko.



Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gashyantare 2025 ku biro by'umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.

Aba bombi basezeranye imbere y'amategeko nyuma y'uko bari bamaze imyaka 12 babana mu buryo bunyuranye n’amategeko. 

Nyuma yuko bateye iyi ntambwe barateganya kuzakora ibindi birori by'ubukwe mu minsi iri imbere.

Musengimana Beatha yamenyekanye cyane mu bihe byo kwamamaza Perezida Paul Kagame wari Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Nyakanga 2024 aho yari yaramuhimbiye indirimbo 'Azabatsinda Kagame'.

Ni indirimbo yagumye mu mitwe ya benshi, kubera uburyo yagarukaga ku bigwi n’ibikorwa by’indashyikirwa bya Perezida Paul Kagame mu ncamake, kandi ihimbanye ubuhanga, bwatumaga buri wese agenda ayisubiramo aho yabaga ari hose atazi uburyo yaje mu bitekerezo bye.

Béatha yasezeranye n'umugabo we imbere y'amategeko 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND