Umuhanzikazi Butera Knowless yatangaje ko ‘hari icyizere’ cy’uko yakoranye indirimbo na mugenzi we Ommy Dimpoz, ni nyuma y’uko uyu muhanzi agaragaje ko yanyuzwe n’amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Umutima’ yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025.
Ommy Dimpoz yifashishije konti ye ya Instagram akurikirwaho n’abantu barenga Miliyoni 8.2, kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, yasangije abamukurikira amashusho y’iyi ndirimbo, maze avuga ko ari inziza. Ati “Ni indirimbo nziza ‘Umutima’ y’umwamikazi wo mu Rwanda.”
Asubiza ubutumwa bwe, Knowless yashimye Ommy Dimpoz ku bwo kumushyigikira. Ati “Bisobanuye ikintu kinini kuri njye. Urakoze cyane.”
Mu kiganiro na InyaRwanda, Knowless yavuze ko yashimishijwe no kuba Ommy Dimpoz yagaragaje ko yakunze indirimbo ye, kandi hamwe n’ibiganiro bya bombi birashoboka ko bakorana indirimbo.
Ati “Ntabwo byabura y’uko mushobora kujya inama mukareba ikintu mukora kandi kizima. Ariko aka kanya twareka umushinga w’indirimbo ukazatungurana, ariko ni ibintu bishoboka.”
Knowless yavuze ko azi Ommy Dimpoz nk’umuhanzi mwiza muri Tanzania w’impano itangaje. Ati “Ni umuhanzi mwiza kandi ufite impano ikomeye.”
Knowless yabwiye InyaRwanda, ko ubwo yandikaga iyi ndirimbo yahisemo kwifashisha umusizi Rumaga, Platini P ndetse na Mamba, ahanini bitewe n’ubutumwa buyigize, byatumye bahuza ibitekerezo kugirango isohoke nk’uko yayifuzaga.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo, hagaragaramo amwe mu mafoto ari kumwe n’umugabo we Ishimwe Karake Clement mu bihe bitandukanye.
Yasobanuye ko iyi ndirimbo igenewe umuntu wese, ariko bitewe n’uko yitsa ku rukundo n’umuryango we iwushingiyeho.
Ati “Ntabwo byari ibitekerezo byanjye ku buryo yaba indirimbo yanjye nikoreye gusa. Ariko urumva ibitekerezo by’abo bantu bose biganisha ku magambo meza y’urukundo, no gukunda kandi nanjye nkaba mfite uwo nkunda, nanjye yankozeho.”
Akomeza ati “Yankoze ku mutima, bituma numva n’ubwo twandika turebera mu mboni ngari, ariko nanjye nakwisangamo. Hanyuma rero niko gukoresha ariya mashusho (ari kumwe na Clement) kuko numvaga nanjye indeba yankozeho, kandi iyo inkozeho, ubwo aho iba ikoze, ni hariya.”
Yavuze ariko ko yandika iyi ndirimbo itari mu rugo ‘w’indirimbo yanjye na Clement’ ariko ‘nk’uko turi abantu, turi ‘Couple’ kandi ikaba ari indirimbo nziza ifite amagambo meza akora ku mutima nk’abantu bakundana, natwe twajya muri bamwe bazayumva, cyangwa se bayigizemo uruhare’.
Ommy Dimpoz wagaragaje ko yakunze indirimbo ya Knowless, amazina ye nyakuri ni Omary Faraji Nyembo, ni umuririmbyi w'umunya-Tanzaniya wavutse ku wa 12 Nzeri 1987 i Dar es Salaam. Yamamaye mu njyana ya Bongo Flava, aho yamenyekanye cyane kubera indirimbo ye "Nai Nai" yakoranye na Ali Kiba.
Mu 018, Ommy Dimpoz yahuye n'ibibazo by'ubuzima byamusabye kubagwa inshuro nyinshi, ariko nyuma y'ibihe bikomeye, yagarutse mu muziki asohora indirimbo "Ni Wewe" mu rwego rwo gushimira abafana be, inshuti, umuryango, ndetse n'Imana yamurinze muri ibyo bihe bikomeye.
Mu 2022, yashyize ahagaragara Album ye ya mbere yise "Dedication," igizwe n'indirimbo 15 zakoranywe n'abahanzi batandukanye bo muri Afurika, nka DJ Maphorisa, Fally Ipupa, Marioo, Musa Keys, The Ben, DJ Kerozen, Nandy, BlaQ Diamond, na Kabza De Small.
Ommy Dimpoz azwiho kugira impano idasanzwe mu muziki no gukorana n'abahanzi batandukanye bo muri Afurika, bikamufasha gukomeza kuba umwe mu bahanzi bakomeye mu karere.
Ommy Dimpoz yagaragaje ko yanyuzwe n’indirimbo
‘Umutima’ ya Butera Knowless
Knowless yavuze ko hari icyizere cy’uko
ibiganiro bye na Ommy byageze ku gukorana indirimbo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMUTIMA’YA KNOWLESS
TANGA IGITECYEREZO