Ku wa 3 Ukuboza 2024, nibwo Inteko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ku kurengera umurage ndangamico w’ibidafatika irimo kubera i Asunción muri Paraguay, yatangaje ko yashyize Intore z’u Rwanda mu murage ndangamuco udafatika w’Isi.
Umurage ndangamuco w’Isi muri rusange ugizwe n’ibintu bishingiye ku muco w’ibifatika n’ibidafatika w’ubuhanzi, ubugeni (arts), n’imibereho y’amoko y’abantu mu bihugu by'Isi byagiye bihererekanywa mu myaka amagana hagati y’ibiragano (generations) by’abantu.
Intore z’u Rwanda zashyizwe mu murage w’Isi, nyuma y’uko ibindi bikorwa by’umurage birimo nk’injyana ya Rumba byanditswe mu murage w’Isi, ni mu gikorwa cyabaye tariki 15 Ukuboza 2021.
Rumba yanditswe nyuma y'ubukangurambaga bwakozwe n'ibihugu bibiri - Repubulika ya Demokarasi ya Congo n'igihugu bituranye cya Congo-Brazzaville.
Ibi bihugu bihuriye mu cyahoze ari ubwami bwa Kongo - aho iyi njyana ikomoka nk'uko bikubiye mu busabe bwatanzwe n'ibihugu byombi. Ijambo "rumba" ubwaryo riva ku ijambo "Nkumba" ry'Ikikongo rivuze umukondo.
Nyuma y’uko intore z’u Rwanda zanditswe mu murage w’Isi, hari abibajije impamvu injyana gakondo nyarwanda yo itandikwa mu murage w’Isi, kandi ari umwimerere w’Abanyarwanda, ndetse habaka hari n’abahanzi bakora uyu muziki, aho bamwe banabashije guserukira igihugu binyuze muri iyi njyana.
Massamba Intore usanzwe Umutoza w’Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’, yasobanuye ko injyana gakondo nyarwanda ishobora kwandikwa mu murage w’Isi, ariko ko abantu bakwiye kwitonda kuko hari ibintu byinshi biyivangira.
Yavuze ati "Ku njyana gakondo tubirimo. Turashaka ko inanga zacu nazo zijya muri gakondo. Turashaka ko injyana gakondo yinjira mu murage w'iIsi. Ariko ikibazo gihari n'abashaka kuyambika ibindi bintu byinshi cyane ushobora gusanga byaranamaze kugera mu murage itakiri umwimerere wacu, ari nayo mpamvu tugomba gukomera kuri icyo kintu."
Yavuze ko inanga 'zacu zo ntawe urazanduza, nta kindi kintu kizanduza, hari uburyo rero zo zishobora kujyamo."
Massamba yasobanuye ko hari byinshi byashingiweho byatumye Intore z'u Rwanda zandikwa mu murage w'Isi, kuko banasanzwe banafite indirimbo nka 'Amararo' yubakiye ku muziki gakondo.
Yavuze ko muri iki gihe batangiye gutanga ubusabe bw'indirimbo za gakondo ndetse n'injyana gakondo y'abanyarwanda kandi 'vuba cyane muraza kubyumva byageze mu murage w'Isi'.
Injyana gakondo nyarwanda igizwe n’ibintu byinshi byihariye bigaragaza umwimerere w’umuziki w’u Rwanda birimo nk’inanga, ingoma, umuduri, ikembe, icyembe, umwirongi n’ibindi byifashishwa mu kuririmba no gucuranga.
Iyi njyana kandi igizwe n’imiririmbire, aho usanga ikoreshwa mu buryo bwihariye, harimo kwivuga (gukebana), kuririmba mu majwi adasanzwe nka “Kuvuga nk’abiru” no gukoresha amajwi maremare.
Igizwe kandi n’Ubuvanganzo – Injyana gakondo ishingiye ku migani, ibisigo, ibitito, ibisakuzo n’ibindi bigaragaza umuco n’amateka y’u Rwanda.
Harimo n’Imbyino nk'ikinimba, Umushayayo n’izindi, zifasha kugaragaza umuziki mu buryo bw’imibyinire n’imitere y’amajwi.
Inagizwe n’Ubutumwa – Injyana gakondo
igira ubutumwa buganisha ku muco, ubutwari, urukundo, kwigisha indangagaciro,
n’andi mateka y’igihugu. Iyo byose bihujwe, bitanga umuziki wihariye ugaragaza
umuco n’amateka y’u Rwanda.
Ku wa 3 Ukuboza 2024, nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ryatangaje ko ryashyize Intore z’u Rwanda mu murage ndangamuco udafatika w’Isi
Massamba Intore usanzwe ari Umutoza w’Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ yatangaje ko hari amahirwe y’uko injyana gakondo nyarwanda yakwandikwa mu murage w’Isi
Muri Nyakanga 2019, Jules Sentore yaragijwe injyana gakondo nyarwanda, aha yari kumwe na mugenzi we Lionel Sentore
TANGA IGITECYEREZO