FPR
RFL
Kigali

Narababaye cyane! Imvune yihishe mu rugendo rwa Mama Sava wamamaye muri filime nyarwanda-VIDEO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:2/11/2023 13:57
0


Umunyana Analysa wamenyekanye nka Mama Sava muri filime nyarwanda, yavuze ku ngorane yahuye nazo zirimo no gutakaza urugo rwe.



Mu kiganiro na InyaRwanda Mama Sava yavuze ko urugendo rwe rwa mbere ya sinema ndetse na nyuma yayo rwajemo ibibazo byinshi, ariko bikarangira binyuze mu kwihangana no gukora cyane.

Muri byinshi byababaje uyu mubyeyi harimo no gutandukana n’umugabo bari barashakanye. Gushaka kwe kwabaye byihuse akimara kumenya ko atwite imfura, bakimara kubana yongera gutwita umwana wa kabiri, gusa birangira urugo rwabo rusenyutse.

Urugendo rwe rwabayemo ibisharira byinshi, kuko yahindutse umubyeyi w’umugabo ndetse n’umugore yita ku bana wenyine amaze gutanduka n’umugabo. Yatangaje ati “Icyambabaje mu buzima ni igihombo nagize cyo gutakaza urugo rwanjye”.


Mama Sava yababajwe no gutandukana n’umugabo yakundaga agasenya akiri muto, nyuma yo gushaka bitunguranye akinjira mu nshingano zo kuba umubyeyi w’abana babiri nta bushobozi buhagije.

Gusigarana abana babiri abarera wenyine umugabo batandukanye, byatumye atekereza byinshi birimo no guhimba inzira yanyuramo atunga abo bana be, bakabaho mu buzima yifuzaga kubaha.

Nyuma yo gusigarana abana, yababajwe na byinshi birimo gutakaza imbaraga akundana, yubaka urugo ariko rugasenyuka ndetse akabura umugabo bari bamaze imyaka micye bashakanye kandi amukunda.

Gutandukana n’uwo bashakanye byabaye kimwe mu bintu byamufashe igihe kinini bimubabaza ndetse Mama Sava yatangaje ko nta kintu na kimwe kirababaza ibyiyumviro bye nk’icyo cyo gutana n’uwari umugabo we.

Umunyana Analysa wamenyekanye muri filime nyarwanda nka Mama Sava, yatangaje ko umuntu wese wagiye kubaka abishaka ababazwa no gusenya akabura uwo yitaga urukundo rwe rw’ubuzima.

Yagize ati “Umuntu wese wagiye kubaka abishaka afite intego yo kubaka, gusenya birababaza”.

Nubwo Mma Sava yahuye n’ibikomere birimo gutandukana n’umugabo we babyaranye abana babiri, yaje guhinduka umwe mu bagore bakunzwe muri filime nyarwanda yubaka izina izina muri filime nyarwanda.

Yabashije kwitunga ndetse yita no kubana be, yongera kubona icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ahazaza n’umuryango we. Mama Sava akina muri filime nyarwanda zitandukanye zirimo filime ya “ Papa Sava, Kwivuko Series n’izindi”.


Mama Sava nyuma yo guhura n'ibibazo byinshi birimo no gutakaza urugo rwe yaje kwiyubaka ahinduka icyamamare


Yinjiye mu mwuga wa filime umukingurira imiryango agera ku nzozi


Ubuzima bumaze kumuryohera ndetse atangiye gukora n'indi mishinga


Abana yareze bigoye barakuze ndetse batangiye kwisanga mu busizi

Ntakunda kubabara kuko yamenye ko amahoro ava mu mutima w'umuntu

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MAMA SAVA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND