Nyuma y'isohoka ry'igice cya Kane (4) cya filime 'Expandables' cyari gitegerejwe na benshi, kuri ubu Sylvester Stallone uzwi nka 'Rambo' yahishuye ko gukina mu bice bine by'iyi filime bimaze kumwinjiriza Miliyoni 50 z'Amadolari.
Icyamamare muri filime z'imirwano Sylvester Stallone benshi bahaye izina rya 'Rambo' kubera filime yakinnye yitwaga gutya igakundwa, yagarutse ku kuba igitekerezo yagize cyo guhuriza abakinnyi bakomeye bakomeye muri filime imwe byatanze umusaruro kuriwe n'abagenzi be bafatanyije.
Mu kiganiro Sylvester Stallone arikumwe na Scott Waugh wayoboye igice cya Kane cya 'Expendables' baganiriye na USA Today, batangaza byinshi kuri iyi filime iri mu guca ibintu hirya no hino. Sylvester ku giti cye yatangaje ko uretse kuba izi filime za Expendables kuva mu gice cya mbere zarakunzwe, ngo n'abazikinnyemo zarabinjirije.
Sylvester Stallone yahishuye ko gukina mu bice bine bya filime 'Expendables' bimaze kumwinjiriza miliyoni 50 z'amadolari
Yagize ati: ''Nishimira ko izi filime zungukiye buri umwe wese wazigizemo uruhare ngo zikorwe. Kuva ku banditsi, ku baziyoboye, abazikinnye yewe n'abandi bose bazikozeho barungutse. Ntabwo ndibuvugire abandi batari hano gusa ku giti cyanjye maze kunguka Miliyoni 50 z'Amadolari mu bice bine nakinnyemo. Birengeje uko twabitekerezaga dutangira uyu mushinga''.
Stallone yavuze ko cyari igitekerezo cye guhuza ibyamamare muri filime z'imirwano bagakina bose muri filime imwe
Sylvester Stallone w'imyaka 77 yakomeje avuga ko mu 2009 aribwo yagize igitekerezo cyo guhuza abakinnyi ba filime z'imirwano bakunzwe maze bagahurira muri filime imwe. Iki gitekerezo cye cyashyizwe mu bikorwa mu 2010 ubwo hasohokaga igice cya mbere.
Kuva mu 2010 hasohotse igice cya mbere cya 'Expendables' cyarakunzwe bituma hakorwa igice cya Kabiri mu 2012, mu 2014 bakora igice cya Gatatu byanavugwaga ko aricyo cya nyuma gusa bitewe n'ubusabe bw'abafana bongeye gusohora igice cya Kane cyasohotse mu mpera ya Nzeri uyu mwaka.
Abarimo Scwharznegger, Jet Li, Banderas, Wesley, Statham,Lundergren bakinnye muri iyi filime imaze gukiza Sylvester Stallone
Izi filime za 'Expendables' zimaze kwinjiriza miliyoni 50 z'amadolari Stallone,zagiye zikinwamo n'ibyamamare nka Arnold Schwarznegger, Jason Statham, Chuck Norris, Jet Li, Jean Claude Van Damme, Mel Gibson, Dolph Lundergren, Tony Jaah, hamwe n'abarimo 50 Cent, Megan Fox na Uko Uwais bakinnye mu gice cya Kane.
Haherutse gusohoka igice cya Kane cy'iyi filime kirimo abarimo 50 Cent, Tony Ja, Uko Uwais, Randy Couture na Jason Statham
TANGA IGITECYEREZO