Abanyamuziki Ariel Wayz na Juno Kizigenza, batangaje ko ibitaramo “Home Away From Home Tour” bagomba gukorera mu bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi byasubitswe ku munota wa nyuma kubera ko hari ‘ibyo bakiri gushyira ku murongo’.
Ku mugoroba wo kuri uyu
wa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2023, ni bwo aba bahanzi bakoranye indirimbo ‘Away’
yabaye idarapo ry’umuziki wabo, bosohoye itangazo bahuriyeho bageneye
itangazamakuru, rivuga ko bahisemo gusubika ibi bitaramo, bari baratangaje ku
wa 1 Kanama 2023.
Umujyanama wa Juno
Kizigenza, Nando yabwiye InyaRwanda ko hari ibyo bataratunganya byatumye
basubika ibi bitaramo mbere y’uko igihe kigera.
Yavuze ati “Hari ibitari
byarangira mu mitegurire byatumye tubisubuka; yaba ku ruhande rwacu ndetse no
ku ruhande rw’abadutumiye. Twahisemo gusubika ibi bitaramo, ariko mu gihe cya
vuba tuzatangaza gahunda irambuye ijyanye n’igihe ibi bitaramo bizongera
kubera, kuko turi gukoresha imbaraga kugirango bitungane.”
Mu itangazo bombi
bahuriyeho, bavuzemo ko abari baguze amatike nta mpungenge bakwiye kugira,
kandi bisegura kuri wese wagirwaho ingaruka n’izi mpinduka muri ibi bitaramo by’abo
batangaje.
Ni ubwa mbere Juno
Kizigenza na Ariel Wayz bagiye gutaramira i Burayi. Ingengabihe y’ibitaramo ya
mbere bari batangaje, irerekana ko ku wa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2023
bagombaga kuba bari gukorera igitaramo mu Budage mu Mujyi wa Hambourg, n'aho
kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2023 bari kuzindukira mu Mujyi wa
Hanover bataramira abakunzi babo.
Urugendo rw'ibitaramo
rw'abo rwari kuzasozwa ku w 26 Ugushyingo 2023 bataramira mu Mujyi wa Paris mu
Bufaransa. Muri ibi bitaramo bazaba bari kumwe na Dj Toxxyk.
Ibi bitaramo byateguwe na
sosiyete ya Fusion Events. Nibo batumiye abahanzi barimo Christopher, Riderman,
Davis D, Bruce Melodie, Kivumbi n’abandi gukorera ibitaramo i Burayi.
Juno Kizigenza na Ariel Wayz bagiye guhurira ku rubyiniro nyuma y’uko kuva mu 2021 bavuzwe mu rukundo biratinda.
Mu kiganiro aherutse kugirira ku rubuga rwe rwa Instagram, Ariel
Wayz yavuze ko nyuma ya Juno yacuditse n’abasore batatu.
Juno Kizigenza na Ariel
Wayz batangaje ko basubitse ibitaramo bagombaga gukorera i Burayi
Ibitaramo byabo
byagombaga gutangira kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2023
Ni ubwa mbere Juno
Kizigenza agiye gutaramira i Burayi. Aherutse gusohora album yise ‘Yaje’
Muri muzika, Ariel Wayz aherutse gusohora indirimbo ye yise ‘Agasinye’
TANGA IGITECYEREZO