RFL
Kigali

Premier League: Arsenal na Tottenham Hotspur zaguye miswi ziha umwanya Liverpool

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/09/2023 17:24
0


Ikipe ya Arsenal yanganyije na Tottenham Hotspur mu mikino yo ku munsi wa 6 wa shampiyona y'icyiciro cyambere mu Bwongereza.



Uyu ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 24 Nzeri saa cyenda ubera ku kibuga cya Arsenal, Emirates Stadium.

Abakinnyi 11 ba Arsenal babanje mu kibuga: David Raya; White, Saliba, Gabriel, Zinchenko; Odegaard, Rice, Fábio Vieira; Saka, Gabriel Jesús na Nketiah.

Abakinnyi 11 ba Tottenham Hotspur babanje mu kibuga : Vicario; Pedro Porro, Romero, Van de Ven, Udogie; Sarr, Bissouma; Kulusevski, Maddison, Johnson na Son Heung-Min .

Uko umukino wagenze muri make 

Tottenham Hotspur niyo yatangiye iri hejuru cyane ndetse yewe ku munota wa 2 gusa Son Heung-Min yari yagiteretsemo ku mupira yarahawe na Yves Bissouma ariko umusifuzi asifura kurarira.

Umukino wakomeje amakipe yombi akorerana amakosa ariko Arsenal ukabona ariyo iri kugera imbere y'izamu rya Tottenham Hotspurs cyane kuko nko ku munota wa 12 Gabriel Jesus yari atsinze igitego ku mupira yari ahawe na Bukayo Saka ariko umunyezamu aratabara.

Ku wa 24 Arsenal yafunguye amazamu ku mupira Martin Odegaard yahaye Bukayo Saka nawe arekura ishoti riragenda rikubita ku ivi rya myugariro wa Tottenham witwa Cristian Romero rihita rijya mu izamu.

Na nyuma yo kubona igitego Arsenal yakomeje gukina nkiyariye amavubi ishaka ikindi igitego nkaho Gabriel Jesus yambuye umupira James Maddison imbere y'izamu arekuye ishoti gusa rinyura  ku ruhande gato.

Ku munota wa 37 Tottenham Hotspur yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura aho Son yahaye umupira mwiza Johnson arekura ishoti ariko David Raya akora akazi gakomeye arirambura arikuramo.

Umunyezamu wa Arsenal yakomeje gukuramo imiriro y'amashoti ariko byaje kumwangira ku wa 41 James Maddison ahereza umupira Son Heung-Min arekura ishoti igitego cyo kwishyura kiba kirabonetse ndetse igice cya mbere aba ari nako kirangira ari 1-1.

Arsenal yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka mu kibuga havamo Declan Rice hajyamo Jorginho ndetse inabona penaliti ku mupira waruvuye muri koroneri Ben White awutera mu izamu ariko Cristian Romero awukuzamo intoki.  

Yatewe neza na Bukayo Saka igitego cya 2 kiba kirinjiye, nyuma y'iminota 3 gusa ku munota wa 54 Jorginho winjiye mu kibuga asimbuye yakoze ikosa yihera umupira James Maddison nawe awushyira Kwa Son Heung-Min atsinda igitego cya 2 cya Tottenham.

Mu minota 70 Tottenham Hotspur yakomeje gusatira cyane ishaka igitego cya 3 ndetse binashoboka ku kibona ariko yagera imbere y'izamu abakinnyi bayo bagapfusha ubusa imipira.

Iminota 90 igiye kurangira byahindutse Arsenal aba ariyo ishyira ibirindiro imbere y'izamu rya Tottenham Hotspur abakinnyi barimo Bukayo Saka,Reiss Nelson na Kai Havertz barekura amashoti ariko ntabakundire ngo ajye mu izamu neza.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 

Uku kunganya byahaye umwanya Liverpool yo yatsinze West Ham United ibitego 3-1 kuko kugeza ubu niyo ya  Kabiri  n'amanota 16 naho Manchester City ikaba iya mbere n'amanota 18 ku rutonde rw'agateganyo rwa Premier League.


Bukayo Saka wagize uruhare mu gitego Cristian Romero yitsinze ndetse akanatsinda penaliti


Son Heung-Min watsinze ibitego 2 bya Tottenham Hotspur 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND